Amagare: Isiganwa rya “Kirehe Race” ryabaye ku nshuro ya Gatatu

Ubwo mu Karere ka Kirehe hasorezwaga isiganwa ngarukwamwaka ryo gusiganwa ku magare “Kirehe Race” ku nshuro ya Gatatu ya ryo, Mwamikazi Jazilla mu Bagore na Muhoza Eric mu Bagabo, ni bwo bahize bagenzi ba bo.

Isiganwa rya Kirehe Race ya 2024, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, rica mu Turere twa Rwamagana na Kayonza maze umunsi wa mbere.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, ni bwo hasozwaga isiganwa rya “Kirehe Race 2024”, hakinwa umunsi wa kabiri wabanjrijwe n’abatarabigize umwuga bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi ku magare asanzwe ya matabaro ku ntera y’ibilometero 11,7.

Mu Cyiciro cy’abatarabigize umwuga, Nsabimana Athanase na Mukabikorimana Létitia begukanye “Kirehe Race 2024” mu abakinnyi barenga 90 bari bitabiriye baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe ndetse n’ikipe yavuye mu Nkambi ya Mahama.

Nk’uko byari biteganyijwe n’ubundi, hahise hakurikiraho icyiciro cy’abatarengeje imyaka 19. Aba bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu zingana n’intera y’ibilometero 19,5.

Muri iki cyiciro cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19, Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature Cycling Team ni we watsinze, yongera kubikora nyuma yo kuba yari yegukanye isiganwa ku wa Gatandatu. Yakoresheje iminota 37, amasegonda 29 n’ibice 99, bihita bimuhesha kwegukana isiganwa muri rusange.

Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team, yabaye uwa kabiri nyuma yo gusigwa amasegonda atatu, Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team aba uwa gatatu mu gihe Masengesho Yvonne na we wa Ndabaga yabaye uwa kane.

Hahise hakurikiraho icyicirpo cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19. Aba bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi inshuro umunani zingana n’intera y’ibilometero 31.2, maze Tuyipfukamire Aphrodice wa Benediction Club, aba uwa mbere nyuma yo kuba yari yabaye uwa kabiri ku munsi wa mbere.

Tuyipfukamire yakoresheje iminota 53, amasegonda 31 n’ibice 58, akurikirwa na Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club warushijwe isegonda rimwe ndetse na Ruhumuriza Aime wa CCA.

- Advertisement -

Muri iki cyiciro kandi, Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs, ni we wabaye uwa mbere nyamara yari yasizwe amasegonda atatu ariko kuko yari yabaye uwa mbere ku munsi wa mbere n’ibihe byiza, byamusunitse.

Mu basore n’abatarengeje imyaka 23, bo bahagurutse ku Karere ka Kirehe berekeza Rusumo ku mupaka, bakagaruka bazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 69.5, hatsinze Niyonkuru Samuel wa Team Amani yo muri Kenya akoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 36.

Muhoza Eric wari watsinze umunsi wa mbere, byamusunitse bituma agira ibihe byiza byamufashije kwegukana isiganwa muri rusange n’ubwo yari yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 42.

Niyonkuru wabaye uwa mbere ku munsi wa kabiri yabaye uwa kabiri, yakurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude, mu gihe Gahemba Barnabé yabaye uwa gatatu, nyuma y’uko bombi basizwe umunota n’amasegonda 54 mu gihe Nsengiyumva Shemu yabaye uwa kane.

Abagore bo bakinnye intera y’ibilometero 31.2. Muri iki cyiciro hari hategerejwe ihangana rikomeye hagati ya Mwamikazi Jazilla wari wegukanye umunsi wa mbere ndetse na Ingabire Diane wari wabaye uwa gatatu.

Byarangiye Ingabire Diane wa Canyon/SRAM Women Team mu Budage yegukanye Umunsi wa Kabiri mu bagore akoresheje iminota 55 n’amasegonda 40, akurikirwa na Nirere Xaverine, Mwamikazi Jazill aba uwa gatatu ariko yegukana isiganwa nyuma yo guteranya ibihe by’iminsi ibiri.

Yari inshuro ya gatatu iri rushanwa riba mu Karere ka Kirehe.

Mwamikazi Jazilla yabaye uwa Gatatu ariko yegukana isiganwa rya Kirehe Race 2024
Imvura yo yari nyinshi
Niyonkuru Samuel yegukanye umunsi wa Kabiri
Uwiringiyimana Liliane yahize bagenzi be mu bangavu
Ingabire Diane yegukanye umunsi wa kabiri muri Kirehe Race 2024
Nsabimana yahize abandi mu batarabigize umwuga
Abatarabigize umwuga na bo bahabwa umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye
Kirehe Race imaze gufata indi ntera
Abo mu Nkambi ya Mahama barushanyijwe mu batarabigize umwuga
Umuhanzi Senderi, yasusurukije abaje kureba isiganwa
Kirehe Race yabaga ku nshuro ya Gatatu

UMUSEKE.RW