Espoir FC yabonye umutoza mushya

Nyuma yo kumanurwa mu Cyiciro cya Gatatu, ikipe ya Espoir FC yahaye akazi Niyibizi Suleiman watoje amakipe arimo Amagaju FC.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Ubuyobozi bwa Espoir FC bwemeje ko bwahaye akazi Niyibizi Suleiman wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bikorwa hagati y’impande, kuri uyu munsi bishyirwaho iherezo.

Niyibizi yasabwe kuzamura ikipe akayigarura mu Cyiciro cya Kabiri yahozemo, ubundi ikarwana no kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Azungirizwa na Crispin uvukana na Nshizirungu Hubert “Bébé” wanditse izina muri ruhago y’u Rwanda, mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Ishimwe Ally uzwi nka Mabula.

Niyibizi yaciye mu makipe arimo Amagaju, Miroplast, Aspor, Étoile de l’Est, Rwamagana City (Muhazi United), Kiyovu, Isonga na AS Muhanga.

Biteganyijwe ko tariki ya 24 Ukwakira 2024, ari bwo ibijyanye no kwandikisha abakinnyi mu Cyiciro cya Gatatu, bizarangira.

Niyibizi Suleiman yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW