Gorilla yafashe umwanya wa mbere – AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona, ikipe ya Gorilla FC yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Ikipe ya Gorilla FC ni yo yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Péle Stadium. Iyi kipe ya Hadji Mudaheranwa Yussuf, yaje ishaka intsinzi ku kibi n’icyiza kuko yari izi icyo ivuze.

Ni umukino watangiye amakipe acungana, cyane ko abatoza ba yo bombi basanzwe bazwiho kugira amayeri mu mikinire.

Gusa uko iminota yicuma, ni ko Gorilla FC yagendaga irushaho gusatira ndetse byaje no kuyihesha kubona igitego. Ku munota wa 37, Rutonesha Hesborn yatsindiye Gorilla FC igitego kuri penaliti yari ikorewe Irakoze Darcy.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, yaje kurangira iyi kipe itozwa na Kirasa iri imbere n’igitego 1-0 ariko amakipe agaragaza gusatirana cyane kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Hesborn wari mwiza cyane muri uyu mukino, yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuha Ntwali Evode ku munota wa 47 maze inshundura zongera kunyeganyega bwa Kabiri.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyamagabe, yahise ibona ko ishobora kuba iri gushaka kwica inyoni itaribwa nyuma y’uko yari imaze gutsindwa igitego cya Kabiri.

Ibintu byongeye guhuhuka ku Amagaju FC ku munota wa 67 ubwo rutahizamu, Alex Karenzo yongeraga kubona izamu ku rwa Gorilla FC ku mupira yahawe na Samuel ku ruhande rw’iburyo maze abo mu Bufundu bisanga bikomeje kubakomerana.

- Advertisement -

Kubona ibitego bitatu hakiri muri iyi minota ya 70, byatangaga ibimenyetso byerekana ko amanota atatu ashobora gusigara i Kigali. Ni na ko byaje kugenda kuko umukino warangiye Gorilla FC iyegukanye imbumbe ndetse biyihesha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 14.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona. Utegerejwe na benshi ni uzahuza Kiyovu Sports na Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Gorilla FC yafashe umwanya wa mbere
Byari ibyishimo nyuma yo gufata umwanya wa mbere
Hesborn yafashije cyane Gorilla FC
Gorilla FC ni yo yayoboye igice kinini cy’umukino
Wari umunsi wa Gorilla FC
Amagaju FC yakoze byose ariko ntiwari umunsi wa yo
Ubwo Rutonesha yari amaze kubona inshundura
Ibyishimo
Buri mukinnyi wa Gorilla FC yari mwiza muri uyu mukino

UMUSEKE.RW