Guy Bukasa yaba yaratandukanye na AS Kigali?

Nyuma yo gutoza umukino umwe wa shampiyona agahita yerekeza mu nshingano zindi iwabo, umutoza mukuru wa AS Kigali, Guy Bukasa benshi bakomeje kwibaza niba yaba yaratandukanye n’iyi kipe ariko ubuyobozi buhamya ko akiri umukozi wa yo.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka, ni bwo ikipe ya AS Kigali iherukana n’umutoza wa yo mukuru, Guy Bukasa. Nyuma y’aho yahise ajya mu nshingano z’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Kuva ubwo, uyu mutoza ntaragaruka mu kazi k’iyi kipe, nyamara  hagiye gukinwa umunsi wa karindwi wa shampiyona. Aha ni ho bamwe bahera bibaza niba koko uyu Munye-Congo yabara yaratandukanye n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’ibi byibazwa, ubuyobozi bwa AS Kigali bwashyize umucyo ku mpamvu Guy Bukasa ataragaruka mu kazi k’iyi kipe. Umunyamabanga Mukuru wa yo, Nshimiyimana Joseph, yavuze ko uyu mutoza akiri umukozi wa bo.

Ati “Yavuye hano atubwira ko agiye gutoza ikipe nkuru. Agezeyo amarushanwa yari agiyemo arangiye, atubwira ko agiye kujya mu batarengeje imyaka 20 kandi yaranayitoje itwara n’igikombe itsinze Congo-Brazzaville. Nyuma y’aho yagombaga kugera hano ku itariki 4 Ukwakira. Kuri twebwe iyo umutoza yasabye uruhushya, tubyakira gutyo ikigaragara harimo ubukererwe ku gihe yari yatubwiye azazira. Kugeza ubu ntituramubona, turi buze kongera kumuvugisha tumubaze impamvu ataragera hano.”

Yongeyeho ati “Ku giti cyanjye simperuka kumuvugisha. Ikindi na perezida ari hanze y’Igihugu sinzi niba hari icyo yavuganye na perezida kuko twe twari twashyize umutima kuri iyi mikino ngo turebe ko tuyitsinda. Ubwo tuyisoje ndaza kuvugana na perezida mubaze niba hari icyo bavuganye.”

Uyu Munyamabanga, yakomeje avuga ko n’ubwo Bukasa atari i Kigali, ariko avugana n’abungiriza be ndetse ari we ugena imyitozo bakoresha ikipe. Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bagenda gahoro ku mpamvu uyu mutoza ataragaruka mu kazi, ari uko bagize amahirwe ikipe ikaba iri kubona intsinzi.

Ati “Amahirwe afite ni uko turi gutsinda kuko ni na yo mpamvu nta gitutu cyari kindiho cyane kuko iyo inshingano zanjye zitangiye gupfa, icyo gihe nanjye mushyiraho igitutu. Ariko kuko dufite iki cyumweru tudakina, tuzagaruka mu kibuga tuzi niba dukomezanya cyangwa tudakomezanya. Uko bambwira [abungirije], bambwira ko ari we ubaha ibyo bakora, ni we utegura imyitozo. Icyo adakora ni ukuza guhagarara hariya ariko bambwira ko ibindi ari we ubikora.”

Nshimiyimana yakomeje avuga ko kugeza ubu nta kibazo gihari hagati ya Guy n’ubuyobozi bw’ikipe ariko gishobora kuzabaho mu gihe cyose yakomeza gutinda kugaruka mu kazi. Yavuze ko agiye kumwandikira, byakwanga hakazakurikizwa icyo amategeko ateganya hakurikijwe ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

- Advertisement -

Guy Bukasa yaje muri AS Kigali mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize 2023-24, asanga iri mu myanya ya nyuma ariko ayifasha kwigira imbere mu bibazo by’amikoro byari bihari ndetse ikipe isoreza mu myanya 10 ya mbere.

Guy Bukasa aracyari umukozi wa AS Kigali
Bukasa ni umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20 za DR Congo

UMUSEKE.RW