Ubwo binjiraga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa “Les Bleus”, abakinnyi b’igihugu batunguranye bagaragara mu myambaro idasanzwe ndetse bamwe baza bipfutse mu maso.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa [Les Bleus], binjiye aho ba bakorera umwiherero, Clairefontaine. Baje gutegura imikino ibiri ya Nations League bazakinamo na Israël tariki ya 10 Ukwakira 2024 n’u Bubiligi tariki 14 Ukwakira 2024.
Abasore bahamagawe muri Les Bleus, binjiye mu mwiherero mu buryo bwatunguye benshi bitewe n’uko bamwe bari bambaye. Abagarutsweho cyane bitewe n’uko bari bambaye ni Jules Koundé usanzwe uba yihariye mu myambarire, Ibrahim Konaté waje yipfutse mu maso na Bradley Barcola.
Abandi bakinnyi bagarutsweho barimo Marcus Thuram na Manu Koné. Aba bari bambaye imyambaro ikunzwe kugaragara ku byamamare byo mu gice cy’abahanzi batandukanye.
UMUSEKE.RW