Manchester United ikemuye ikibazo? Ten Hag yirukanywe

Nyuma y’umusaruro nkene ukomeje kugaragara muri Manchester United, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gusezerera uwari umutoza wa yo mukuru, Erik Ten Hag.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ikipe ya Manchester United yongeye gutakaza umukino muri shampiyona y’u Bwongereza [English Premier League] nyuma yo gutsindwa na West Ham United ibitego 2-1.

Uku kwitwara nabi muri uyu mukino, byaje byiyongera ku mikino ikipe yatsinzwe kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, mu marushanwa yose Manchester United yakinnye kandi ikirimo.

Mu gushaka ahava ibisubizo by’uko iyi kipe yabasha gusubira mu bihe bya yo byiza yahozemo mu myaka yo hambere, uwari umutoza mukuru wa yo, Erik Ten Hag, yamaze gusezererwa maze ikipe isigaranwa by’agateganyo n’uwari umwungiriza we, Ruud Van Nistelrooy.

Mu ibaruwa ifunguye uyu mutoza yandikiye abakunzi ba Manchester United, yabashimiye uko bamwakiriye ndetse bakamushyigikira mu gihe cyose yari amaze ari muri aka kazi. Yabashimiye urukundo bamweretse ndetse avuga ko azahora azirikana agaciro iyi kipe yamuhaye. Yasoje abifuriza ibyiza mu bihe biri imbere.

Imibare ya Ten Hag muri Manchester United kuva yahagera, igaragaza ko yatoje imikino 128. Yatsinzemo 70, anganya 23 mu gihe yatsinzwe 35. Impuzandengo yo kubona intsinzi ubwo yari ari umutoza w’iyi kipe, ingana na 55%.

Erik Ten Hag ntakiri umutoza wa Manchester United

UMUSEKE.RW