Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri izatangira mu Ugushyingo

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hemejwe ko shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri, izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Amakipe yose uko ari 34 azakina shampiyona y’uyu mwaka 2024-25, arimbanyije imyiteguro, cyane ko iminsi iri kubarirwa ku ntoki. Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ni bwo habaye inama ya nyuma itegura iyi shampiyona.

Iyi nama yahuje abareberera Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Komiseri Ushinzwe Amarushanwa muri iri shyirahamwe ndetse n’abayobozi b’amakipe azakina shampiyona y’uyu mwaka.

Aba bayobozi bamenyeshejwe ko tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ari bwo hazatangira shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri. Mu rwego rwo gufasha amakipe kwitegura neza, Ferwafa yayahaye imipira yo gukina yo kubafasha gukaza imyitozo.

Ni shampiyona izakinwa biciye mu bice [League] bitandatu. Biteganyijwe ko muri buri league hazazamuka ikipe ebyiri maze zose hamwe zibe 12. Izi zizahita zikorana inama na Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri Ferwafa kugira ngo hamenyekane niba habaho tombora y’uko zizakina cyangwa zizahura bitewe n’aho buri kipe yakirira.

Ubu buryo bwo gukina shampiyona muri league, buzatuma imikino yiyongera bifashe abakobwa bazayikina kubona imikino myinshi mu maguru.

Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka, izatangira mu Ugushyingo

UMUSEKE.RW