Shampiyona y’Abakozi: Rwandair yatsikiye! Ibyaranze imikino yo kwishyura

Nyuma y’uko hatangiye imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Abakozi ihuza Ibigo bya Leta n’iby’Igenga [ARPST Championship] y’uyu mwaka 2024-25, ikipe ya Rwandair FC yatsinzwe na Immigration FC yari yanayitsinze umukino ubanza.

Ku wa Gatanu tariki ya 25, ku wa Gatandatu tariki ya 26 no ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ni bwo habaga imikino yo kwishyura y’umunsi wa Gatatu muri shampiyona y’Abakozi ihuza Ibigo bya Leta n’iby’Igenga.

Iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], iri kigana ku musozo wa yo. Umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi mu mpera z’Icyumweru gishize, ni uwahuje Rwandair FC na Immigration FC.

Aya makipe yombi, yariyubatse ugereranyije n’andi bari mu itsinda rimwe. Ikindi cyatumaga umukino wa yo ukomera, ni uko zombi zamaze kumva ku buryo bwo kwegukana igikombe cya shampiyona kandi Rwandair FC ikaba ikinyotewe kurusha Immigration FC ibitse icy’umwaka ushize.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Kumi z’amanywa, maze urangira ikipe y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration], itsinze  iya Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere [RwandAir] igitego 1-0.

Indi mikino yabaye mu mupira w’amaguru, yasize Akagera gatsinze Ubumwe Grande Hotel ibitego 2-1, RAB yatsinze CHUB igitego 1-0, BK yo yanganyije na SKOL ibitego 2-2 mu gihe REG yatsinze Wasac ibitego 2-0.

Muri Basketball ho, Stecol yatsinze Call Center International ibitego 69-34, Equity Bank yo yatsinze IHS ibitego 61-60 mu gihe REG yatsinze RMS ibitego 68-58. Muri Volleyball, REG yatsinze BK amaseti 3-1, Wasac y’Abari n’Abategarugori yatsinzwe na RBC y’Abari n’Abategarugori amaseti 3-0 mu gihe Minisiteri y’Ingabo mu cyiciro cy’Abari n’Abategarugori, yatsinze REG muri iki cyiciro amaseti 3-0.

Imikino yindi yo kwishyura, izakomeza mu mpera z’iki Cyumweru guhera ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024.

Rwandair FC yatsinzwe na Immigration FC igitego 1-0
Immigration FC ni ikipe ikomeye muri shampiyona y’Abakozi
Ni shampiyona ikinamo abahoze bakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda
Ni imikino iba irimo guhangana
Byarangiye ibyishimo bitashye Kacyiru
Nyuma ya byose, ruhago ihuza abantu
Dieudonné utoza Immigration FC, ubwo yerekaga abakinnyi be uko bahagarara
Abayobozi ba ARPST bakurikirana imikino itandukanye
Abakinnyi ba Rwandair FC batanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -