Uko amakipe y’Abagore yiyubatse mbere yo gutangira Shampiyona

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25, amakipe azakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagore, akomeje gukaza imyiteguro irimo kugura abeza bazayafasha kugera ku ntego za yo muri uyu mwaka w’imikino.

Uko imyaka ishira, ni ko ruhago y’Abagore mu Rwanda igenda itera intambwe igana imbere. Ibi bigaragazwa na byinshi birimo ihangana risigaye riri muri shampiyona y’Ibyiciro byombi, Ibikorwaremezo no kuzamura urwego ku bakinnyi b’abakobwa.

Ikindi kimenyetso kiri mu bigaragaza ko ruhago y’Abagore ikomeje kugenda itera inbere ugereranyije n’aho yahoze, ni uko ubu Abanyarwandakazi basigaye banatinyuka bagasohoka mu Rwanda, bakajya gukina mu zindi shampiyona zikomeye muri Afurika.

Mu baherutse gusohoka mu Rwanda, harimo nka Kalimba Alice uherutse kujya gukina muri Maroc ariko akaba ari muri Rayon Sports WFC, umunyezamu, Itangishaka Claudine uherutse muri Shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umubyeyi Zakia uri gukina muri TP Mazembe WFC muri Shampiyona RDC na Hadidja wahoze akina muri Azam WFC muri Tanzania.

Ibi byose bihita bigaragaza ko urwego rwa ruhago y’Abagore mu Rwanda rugenda ruzamuka ndetse hari ibyo kwishimira n’ubwo hakiri umusozi wo kurira.

Muri uko kwaguka kw’amakipe, ni ho amakipe atandukanye asigaye ajya gutangira shampiyona akabanza agashaka abakinnyi beza bo kuzayafasha bijyanye n’intego aba afite. Ikirenze kuri ibyo kandi, abafatanyabikorwa batandukanye batangiye kuza mu mupira w’Abagore mu Rwanda.

N’iyo mpamvu mbere y’uko shampiyona itangira ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, UMUSEKE wagerageje gutunga itoroshi mu makipe atandukanye, hagamijwe kumenya uko yiteguye shampiyona y’uyu mwaka 2024-25.

Indahangarwa WFC.

Ni ikipe igiye gukina umwaka wa yo wa Kabiri muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere. Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize w’imikino 2023-24.

- Advertisement -

Mbere yo gutangira shampiyona, yabanje kubona umufatanyabikorwa witwa “Alex Stewart International Rwanda Ltd”, usanzwe ufite Laboratoire ipima Ubuziranenge bw’amabuye y’Agaciro. Uyu mufatanyabikorwa w’iyi kipe, asanzwe afite icyicaro mu Rwanda.

Iyi kipe yaguze abakinnyi bane, inatandukana n’abandi bane. Yinjije abarimo myugariro, Mukahirwa Providence wavuye muri Fatima WFC, Dukuzumuremyi Marie Claire ukina hagati mu kibuga wavuye mu Inyemera WFC, rutahizamu, Uwitonze Emerance wavuye muri Rambura WFC na Niyoyabivuze Esperance ukina hagati mu kibuga, wavuye muri Kamonyi WFC.

Ubuyobozi bwa Indahangarwa WFC, buvuga ko intego nyamukuru ya yo muri uyu mwaka, ari ukwegukana kimwe mu bikombe bibiri, yaba icy’Amahoro cyangwa icya shampiyona.

Bugesera WFC!

Ni ikipe na yo ikomeje gukaza imyiteguro. Iherutse gukina umukino wa gicuti na Forever WFC, iwutsinda ku bitego 2-0. Iyi kipe iherereye mu Karere ka Bugesera. Izajya yakirira imikino ya yo ku kibuga cya Mbyo.

Mbere yo gutangira shampiyona y’uyu mwaka 2024-25, Bugesera WFC yaguze abakinnyi batandatu, itandukana n’umwe, Uwase Ange. Bamwe mu bo yinjije uyu mwaka, harimo abavuye hanze y’u Rwanda.

Yinjije umunyezamu, Rukundo Maya wavuye muri Club Kazoza FC y’i Burundi, rutahizamu, Rumuli Adolphine wavuye muri Fofila WFC y’i Burundi, myugariro, Horaho Deddy Derricka wavuye muri Bon Avénir WFC y’i Burundi, myugariro w’ibumoso,  Nikuze Dénise wavuye mu Freedom WFC. Iyi kipe kandi yinjije myugariro, Claire wavuye mu Inyemera WFC na Uwimana Fortunée wavuye mu Manzi WFC yo mu cyiciro cya Kabiri.

AS Kigali WFC!

Ni ikipe ifite igisobanuro kinini muri ruhago y’Abagore mu Rwanda, cyane ko ari yo inabitse ibikombe byinshi, yaba ibya shampiyona cyangwa iby’Amahoro. Gusa imaze iminsi igorwa n’amikoro adahagije, byanayigizeho ingaruka yo gutakaza igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino 2023-24 ndetse ikanatakaza icy’Amahoro, byombi byegukanywe na Rayon Sports WFC.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iherutse gutakaza bamwe mu bakinnyi beza yari ifite, berekeje mu Nzove. Aha harimo  Nibagwire Libellée, Ndakimana Angeline usanzwe ari umunyezamu wa mbere mu kipe y’Igihugu, Kayitesi Alodie, Ukwinkunda Jeannette [Jiji], Mukeshimana Dorothée, Uwimbabazi Immaculée na Mukantaganira Joselyne.

Gusa mbere yo gutangira shampiyona, AS Kigali WFC, yinjije abakinnyi barimo Uwanyirigira Sifa wayigarutsemo, Uwiringiyimana Rosine, Niyonsaba Jeanne, Immaculée, bose bavuye muri Rayon Sports WFC, Patience, Ange, Mukuza, bavuye muri Youvia WFC na Djazila uri gukoramo imyitozo.

Iyi kipe kandi iri gutozwa n’umutoza mushya, Bizumuremyi Radjab wahoze muri Etincelles FC na Scandinavia WFC.

ES Mutunda WFC!

Ni ikipe itarigeze itakaza umukinnyi n’umwe mu bo yakoresheje umwaka ushize 2023-24, nyamara yongeyemo abagera kuri batanu. Mu bo yongeyemo harimo myugariro, Niyonkuru wavuye muri APAER WFC, Uwiragiye Chantal wari kapiteni wa Fatima WFC, Illuminée wavuye muri Fatima WFC, Esther utari ufite ikipe na Pascaline wavuye muri APR WFC.

Iyi kipe ibarizwa mu Majyepfo, ivuga ko ifite intego zo kuza mu makipe ane ya mbere, cyane ko nta kibazo cy’amikoro ifite.

Rayon Sports WFC!

Iyi kipe ibarizwa mu Nzove, ikomeje gukaza imyitozo mbere yo gutangira shampiyona y’uyu mwaka. Ikirenze kuri ibyo kandi, iri mu byishimo by’igikombe cya Super Coupe iherutse kwegukana itsinze AS Kigali WFC ibitego 5-2.

Uretse kuba isanzwe ifite abakinnyi beza, Rayon Sports WFC, yongeyemo abandi bazayifasha kugumana igikombe cya shampiyona ibitse. Bamwe mu bo yinjije mbere y’uko ijya mu marushanwa Nyafurika ya Cecafa yabereye muri Éthiopie, harimo umunyezamu, Monica Karambu wavuye muri Kenya, Rachel Mwema wavuye muri Kenya, Ukwinkunda Jeannette na Ndakimana Angeline bavuye muri AS Kigali WFC Khadidja uzwi nka Congolais wavuye muri APAER WFC, Niyonshuti Emerance wavuye muri Kamonyi WFC na Rukiya wavuye mu gihugu cy’u Burundi.

Forever WFC!

Ni ikipe izaba ikina ku nshuro ya yo ya mbere shampiyona y’Icyiciro cya mbere. Ubwo yabonaga itike yo kuzamuka, yifashishije abakiri bato benshi ariko kugeza ubu yongeyemo amaraso mashya azayifasha kubaho ari ikipe ije guhangana mu cyiciro cya mbere.

N’ubwo izaba yubakiye ku bakiri bato benshi, yongeyemo bake bakuru bazafatanya n’abo bato bayizamuye. Bamwe mu bo yongeyemo, harimo abaturutse mu gihugu cy’u Burundi. Yongeyemo kandi Uwamariya Diane wavuye muri Rayon Sports WFC.

Ubwo umuyobozi w’iyi kipe aheruka kuganira na UMUSEKE, yavuze ko Forever WFC, itazaba ari ikipe ije gucibwaho urukoma n’izindi ahubwo izaba ari ikipe izahangana n’ubwo ari nshya mu cyiciro cya mbere.

Muhazi WFC!

Ni ikipe itaravuzwe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha, ariko abayikurikiranira hafi bahamya ko izaba ari ikipe ikomeye ukurikije uko iri gukora ibintu bya yo bucece. Ni ikipe ibarizwa mu Karere ka Ngoma, izajya yakirira imikino ya yo kuri Stade Ngoma nta gihindutse.

APR WFC!

Ubwo yabonaga itike yo kuzakina icyiciro cya mbere ndetse ikegukana igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri, yabigezeho ibifashijwemo n’abiganjemo abakinnyi bakiri bato. Nyuma yo kuza mu cyiciro cya mbere, Umuyobozi wa APR FC, Rtd Col, Richard Karasira, yavuze ko n’ubwo batazahita bihutira kongeramo abakinnyi benshi ariko izaba ari ikipe itari iyo kwisukirwa.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo, Hagengimana Philbert, yabwiye UMUSEKE ko mu bakinnyi bose bazamukanye na yo, nta wundi bongeyemo uretse ko havuyemo babiri berekeje mu mwuga wo gusifura.

Kamonyi WFC!

Ni ikipe itajya ivugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ariko izwiho gutanga abakinnyi beza mu makipe akomeye nka AS Kigali WFC, Rayon Sports WFC n’izindi.

Iyi kipe ibarizwa mu Majyepfo, nta bwo iba ifite amazina azwi cyane ariko yakunze kugaragaza guhangana muri shampiyona y’Abagore.

APAER&Police WFC!

Iyi kipe isanzwe izwiho kugira abakinnyi bakomeye, kuri iyi nshuro na bwo izaba iri mu zitezwe kuzatanga akazi gakomeye ku makipe yitwa ko ari makuru. Ni ikipe izwiho gutanga abakinnyi mu kipe y’Igihugu nyamara usanga ikinisha abiganjemo abakiri bato ndetse b’abanyeshuri biga muri GS APAER.

Mu minsi mike ishize, iyi kipe yerekanye imyenda izifashisha muri uyu mwaka w’imikino, ndetse inafite abakinnyi b’abanyamahanga yamaze kwinjiza, mu rwego rwo kugira ngo izabe ari ikipe ihanganiye ibikombe.

Inyemera WFC!

Ni ikipe itajya yiburira, ndetse ihora iri muri eshatu za mbere muri shampiyona. Izwiho guhangana n’izitwa ko zisanzwe zitwara ibikombe n’ubwo mu mwaka ushize yagowe n’ibibazo by’amikoro.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, iyi kipe izakirira imikino ya yo kuri Stade Mumena yo mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’aho hashyizweho gahunda yo gukinira ku kibuga byiza muri shampiyona y’Abagore.

Mbere y’uko itangira shampiyona, yongeyemo abakinnyi batandukanye bo gusimbura abandi bagiye. Mu bo yinjije, harimo…

Fatima WFC!

Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze, ikinira kuri Stade Ubworoherane. Ni ikipe itari insina ngufi muri shampiyona y’Abagore, ariko igiye gukina iy’uyu mwaka yaratakaje abarimo uwahoze ari kapiteni wa yo, Chantal.

Mu kiganiro na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille, yabwiye UMUSEKE ko muri uyu mwaka abakunzi ba ruhago y’Abagore bazareba shampiyona ikomeye akurikije uko amakipe yagiye yiyubaka.

Indahangarwa WFC igiye gukina umwaka wayo wa Kabiri mu Cyiciro cya Mbere
Yiganjemo abakiri bato
Umutoza mukuru wa Indahangarwa WFC, yakoze ibyo benshi batamutekerezagaho
AS Kigali WFC ntijya yiburira
Rayon Sports WFC n’ubundi iracyahari kandi ifite abeza
Ifite ubusatirizi bukomeye ku rwego rwo hejuru
APR WFC izifashisha abakinnyi bayizamuye
Forever WFC ni ikipe itazaba ije gutembera mu cyiciro cya mbere
Bugesera WFC yinjije abakinnyi batandatu
APAER&Police WFC yerekanye imyambaro izifashisha uyu mwaka
Izaba ari ikipe nshya muri uyu mwaka
Yabanje kugumana abeza yari ifite
APAER&Police WFC ni ikipe ishyira imbere uburezi
Ni bashiki ba Police FC

UMUSEKE.RW