Abakiniye Amavubi bitabiriye Car Free Day – AMAFOTO

Ubwo Abanya-Kigali bitabiraga Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka Car Free Day itegurwa n’Umujyi wa Kigali, abibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi (FAPA), bari muri iyi Siporo.

Iyi Siporo imaze kubaka izina, iba ku Cyumweru cya mbere n’icya nyuma cya buri kwezi. Itangiza ukwezi kw’Ugushyingo, yabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024.

Uretse kuba yaritabiriwe n’abayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Kajeneri Christian n’abandi, harimo n’abakiniye Amavubi bibumbiye muri FAPA.

Aba bari bayobowe na Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports imyaka myinshi, Nshimiyimana Eric, Mutarambirwa Djabil, Hakundukize Adolphe, Munyaneza Ashraf, Munyandekwe Hussein, Munyemana Nuru, Kamanzi Karim n’abandi.

FAPA isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibiteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda bahereye mu bakiri bato.

Abagize FAPA bitabiriye Car Free Day
Umuyobozi wa FAPA, Murangwa Eugène ubwo yari muri Car Free Day
Nyuma ya Siporo bafashe agafoto
Mutarambirwa Djabil yari mu b’imbere
Ikipe y’abato ya AS Kigali yaje kwifatanya na FAPA
Umuryango wa Ossousa ntiwatanzwe muri iyi Car Free Day
Bati Siporo ni Ubuzima
Bamwe mu Bakozi mu Mujyi wa Kigali, bifatanyije na FAPA

UMUSEKE.RW