APR mu ihurizo ryo gukina imikino yegeranye

Ikipe y’Ingabo ikomeje kurwana no gukina imikino myinshi yegeranye, kandi mu gihe gito. Muri uyu mwaka ho igiye kwisanga ikina imikino ine mu minsi 11 gusa.

Muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, ikipe ya APR FC yagize imikino myinshi y’ibirarane byatewe no kuba ubwo hakinwaga shampiyona, yo yari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Uku kuraranya imikino y’ikipe y’Ingabo, byatumye yisanga igiye gukina imikino yegeranye kugira ngo ibashe kugera ku yo andi makipe amaze gukina. Mu minsi 11 yonyine, Ingengabihe ya Rwanda Premier League na FERWAFA, yerekana ko iyi kipe izakina imikino ine.

Iyo mikino ipanzwe mu buryo bukurikira: Tariki ya 27 Ugushyingo 2024, izakina na Bugesera FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona. Tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka, izakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona. Tariki ya 4 Ukuboza, izakina na Police FC mu gihe tariki ya 7 Ukuboza 2024, APR FC izakina na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Ibi birahita bisobanura neza ko mu minsi 11 gusa, ikipe y’Ingabo igomba kuzaba ikinnyemo imikino ine. Abasesengura neza ruhago y’u Rwanda, bahamya ko iyi kipe itameze neza muri shampiyona bakurikije imikinire ya yo muri uyu mwaka. Iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11 mu mikino 6 imaze gukina muri shampiyona.

APR FC igiye gukina imikino ine mu minsi 11

UMUSEKE.RW