Police yavuye i Rubavu yemye, Gasogi na Musanze zigwa miswi

Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0, mu gihe Gasogi United yanganyirije mu rugo na Musanze igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Habaye imikino ine. Uza gusoza indi yabaye kuri uyu munsi, ni uhuza APR FC na Muhazi United Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Ibifashijwemo na Ani Elijah ku munota wa Gatandatu w’inyongera muri irindwi yari yongeweho, Police FC yatsindiye Marines FC kuri Stade Umuganda igitego 1-0, bituma iva i Rubavu yemye.

Mu yindi mikino, Gasogi United yanganyije na Musanze FC igitego 1-1. Urubambyingwe rwatsindiwe na Malipangu Théodore, mu gihe abo mu Majyaruguru batsindiwe na Johnson Adeshola.

Undi mukino wari uhanzwe ijisho, ni uwahuje Bugesera FC na Vision FC, warangiye Abanya-Bugesera batsindiwe mu rugo ibitego 2-1.

Vision yatsindiwe na Twizerimana Onesme na Nizeyimana Omar, mu gihe ab’i Bugesera batsindiwe na Abba Umar.

Ejo ku Cyumweru, hateganyijwe umukino uzahuza Amagaju FC na AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ndetse n’uwa Gorilla FC na Rayon Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Ani Elijah yafashije Police FC kubona intsinzi
Yavuye i Rubavu yemye
Byari ibyishimo
Malipangu nyuma yo gutsindira igitego Gasogi United
We na bagenzi bishimira igitego
Malipangu yanagoye Musanze FC
Onesme yongeye gufasha Vision FC
Marines FC yatsindiwe mu rugo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -