Nyuma yo kuba bamwe barageze ku ntego za bo zirimo kugabanya ibiro no kwirinda indwara zitandukanye, abagana “No Limits Fitness Gym”, ni abahamya b’inyungu bamaze kuhabona.
Uko iminsi yicuma, ni ko indwara zikomeza kuba nyinshi ndetse zikibasira abatari bake hirya no hino ku Isi. Abize iby’Ubuzima, bahamya ko inyinshi ziterwa no kudakora Siporo uko bikwiye kuko ari kimwe mu bituma umubiri uhorana ubudahangarwa.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi babagana, ubuyobozi bwa “No Limits Fitness Gym”, bwahisemo kuzana Gym igezweho ifasha benshi gukora Siporo. Ni Gym irimo ibikoresho bigezweho kandi biri ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikirenze kuri icyo, ikaba ifite abatoza babigize umwuga muri buri gice ubagana yifuza gukoraho.
Bamwe muri aba batoza, harimo Bikorimana Yves, Habimana Elia, Kassim, Mutezintare Yves. Hari kandi abatoza bafasha abagore cyangwa abakobwa babagana, barimo Aime na Djasmine batoreza mu cyumba cyahariwe ab’igitsinagore gusa.
Iyi Gym kandi, ni yo yonyine mu Rwanda ifite umwihariko wo kuba ifite icyumba cyaharimo abagore n’abakobwa gusa ndetse bakanatoza na bagenzi ba bo b’igitsinagore.
Bitewe n’ibyo umukiriya wa bo yifuza gukoraho, buri gikoresho cyose arakibona. Ikirenze kuri ibi kandi, buri mubyeyi uhakorera, yemerewe kuzana umwana we akaba yahakorera Siporo bitewe n’iyo akunda. Aba kandi bagira umwihariko wo kuba buri wa kane usoza ukwezi, batanga ubwasisi ku babagana.
Muri ubu bwasisi buhabwa abakiriya ba “No Limits Fitness Gym” kuri buri wa kane usoza ukwezi, harimo ko umwe wahishyuye ukwezi [abonnement] aba yemerewe kuzana n’undi umwe agakora atishyuye. Babiri batahashyuye gahunda y’ukwezi, bemerewe kuza ariko hakishyura umwe muri bo.
Asmini Emma uzwi ku izina rya “Mamyta” usanzwe ari Umuyobozi w’iyi Gym, yavuze ko yatekereje kuyizana i Nyamirambo kubera ko ari ho yabonye inzu nziza igezweho kandi yujuje ibisabwa byose. Ikindi kandi Mamyta avuga, ni uko yahisemo gutangiza “No Limits Fitness Gym”, kubera ko yakuranye urukundo rwinshi rwa siporo noneho ahitamo kubikora kinyamwuga anabibyaza umusaruro.
Bikorimana Yves na Mutezintare Yves basanzwe ari abatoza aha, bavuga ko mu gihe kitaragera ku mwaka iyi Gym imaze, bishimira ko abagiye babagana bakagerageza kubumva, bageze ku ntego za bo zo kugabanya ibiro ku bari bafite byinshi no kubyongera ku bari babikeneye.
- Advertisement -
Aba batoza bombi kandi, bahamya gukora siporo ifasha byinshi mu buzima bwa buri munsi, cyane ko uyikora ahorana ubuzima bwiza. Djasmine utoza abagore, yavuze ko kubatoza ntako bisa kuko bagerageza kumva kandi abo atoza byabafashije.
Abakiriya bahakorera siporo, bavuga ko mu gihe bahamaze bamaze kuhungukira byinshi mu bijyanye no kurinda imibiri ya bo nk’uko Muhizi Hassana yabivuze. Uretse kuhakorera siporo kandi, “No Limits Fitness Gym”, yabashije kunga ubumwe kuko nyuma yo kuhakorera bakomeza no kubana mu buzima bwa buri munsi.
Kwishyura gahunda y’ukwezi aha, ubyifuza aba asabwa kwishyura ibihumbi 25 Frw mu gihe utishyura ku kwezi, aba asabwa kwishyura ibihumbi 2.5 Frw.
UMUSEKE.RW