Burundi: Abakinnyi n’umutoza bafunzwe bazira “Match fixing”

Mu gihugu cy’u Burundi, inzego z’Iperereza zataye muri yombi abakinnyi batanu n’umutoza wa bo ba  Academy Deira Burundi Club, bakekwaho gutega ku mikino [Match fixing] kandi bitemewe mu gihe ukora ibyo ari umukinnyi cyangwa umutoza.

Ibi byabaye ku wa 24 Ukuboza 2024. Abakinnyi ndetse n’umutoza wungirije w’iyi kipe, batawe muri yombi ndetse bahita bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Mpimba.

Abakinnyi bafunzwe ni Ntahoturi Hussein, Nzoyisaba Épimaque, Masumbuko Jules, Shaban Ramadhan na Ndayishimiye Magloire. Umutoza we ni Jaffar Djumapili.

Kugira ngo aba bafatwe, ubuyobozi bwa Deira Academy Burundi Club, bwabigizemo uruhare ndetse buri gusaba kwishyurwa ibyo bwatanze butegura imikino yose aba bagizemo uruhare mu kuyitegaho. Iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota umunani mu mikino 15 ibanza imaze gukina. Irimo umwenda w’ibitego 23.

Muri iki gihugu, hakomeje kuvugwa ibisa na ruswa mu mupira w’amaguru wa ho ariko kandi n’i Kigali byakunze kuhavugwa ariko inzego bireba zikavuga ko kubona ibimenyetso by’ibyo byabaha bikorerwa muri ruhago y’u Rwanda, bikigoye ariko ko baticaye ubusa.

Abakinnyi batanu n’umutoza wungirije muri Academy Deira Burundi Club, bafunzwe bazira kugurisha imikino
Imikino imwe bagiye bayitsindisha
Umutoza wungirije w’iyi kipe, nawe ari mu bafunzwe bazira “Match fixing”

UMUSEKE.RW