Nyuma yo kuba nta kazi afite ubu, Buteera Andrew wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali ndetse n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasobanuye inzira y’inzitane yanyuzem ubwo yari agikina mu Rwanda ndetse akuraho urujijo ku byamuvuzweho ko yaba yararozwe ubwo yakinaga mu ikipe y’Ingabo ndetse no kuba yaba yarasaze.
Izina Buteera Andrew si rishya mu matwi y’Abanyarwanda, cyane ko uyu musore uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda ariko wavukiye muri Uganda kubera amateka y’Igihugu, yageze mu Rwanda akiri muto ndetse ubwo yageraga i Kigali yanahamagawe mu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 ubwo bafatanyaga gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.
Buteera wari ukiri muto icyo gihe, yaje kwisanga mu ikipe nini yitwa APR FC, ayisinyira amasezerano mu mwaka wa 2012. Zasaga n’inzozi zibaye impamo kuri we wari ukiri muto kandi utaratekerezaga ko ku myaka ye yabonwamo icyizere.
Gusa uko imyaka yagiye yicuma, uyu mugabo w’imyaka 30 yagiye abura kugeza ubwo mu 2021 atijwe muri AS Kigali atatinzemo bitewe no kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano y’ubutize yari yashyizweho umukono ku mpande zombi.
Mu kiganiro na B&B Kigali Fm, Buteera yavuze byinshi birimo gushyira umucyo ku kuba yararozwe ubwo yari akiri muri APR FC, ndetse n’ibyamuvuzweho byo kuba yaba yarasaze bigatuma areka burundu gukina umupira w’amaguru.
Ati “Sindareka umupira kuko ibyo hari ukuntu byumvikana. Ni akazi kanjye, si ibyo nahisemo ahubwo ni ibintu biba bikurimo. Ntakinnye umupira cyangwa singume muri wo, nshobora no gupfa kuko nta kandi kazi njyewe nakora. Ibindi nakora mbiharira abandi babizi.”
“Nanjye ndashaka kuba umutoza umunsi umwe ariko bitari uyu munsi. Ndifuza kumuba kuko nta kindi nakora, ubumenyi mfite ngomba kubuha abandi. Uwavuze ko nasezeye muzamubaze abahe impamvu. Nararuhutse kuko imbogamizi nahuriye na zo mu mupira w’amaguru zatumaga nibaza koko niba nzatanga umusaruro koko.”
Andrew yanakuyeho igihugu ku bavuze ko yarozwe ubwo yakinaga muri APR FC, cyane ko kuri we ibyo abifata nk’imyumvire iciriritse atagenderagaho kuko yumvaga ko nta ruhare byagira mu gutanga umusaruro mu kibuga.
Ati “Hari ibintu byinshi byavugwaga ngo Buteera yararozwe, bakambaza cyane ikibazo cy’umurozi kenshi. Ni izo nzitizi nta zindi. Nkunda icyanditswe muri Bibiliya mu Bagalatiya, kivuga kiti “Ese ni inde wakuroze?” nanjye ndabaza abo babivuga.”
- Advertisement -
“Njye wahisemo Imana, hari abashobora kumbaza bati ‘ibyo bigufasha iki? Cyangwa izi Bibiliya zigusha iki? Icyo nakubwira cyo ni uko iyi nzira nahisemo ni yo injyejeje kuri ibi, ni na bwo buhamya naguha. Sinategeka abandi ibyo bakora. Ese abo bakina bambaye amakanya mu masogisi basobanura iki mu gihe habuze umusaruro?”
Buteera yakomeje agira ati “Hari umuntu wigeze kumbwira ngo winjire mu kibuga ugiteye umugongo ni bwo utsinda umukino. Icyo gihe narabikoze ariko bwari ubujiji, umupira w’amaguru ni ugukora ni cyo cya mbere, ukagira ikinyabupfura n’ibindi.”
Abavuga ko yaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe cyangwa agasara kubera kurogwa mu mupira w’amagura, Buteera yabasubije ko ibi byose ari ibinyoma bigamije kwanduza izina rye ariko kandi ko haramutse hari ubivuga afite ibimenyetso byo kwa muganga bigaragaza ko yagize ubwo burwayi, na we yabyerekana kugira ngo yemeze ibyo avuga.
UMUSEKE.RW