Shampiyona ya Boccia iri kugana ku musozo

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga, NPC, yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo hazakinwa imikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino mu mukino wa Boccia ukinwa n’Abafite Ubumuga bukomatanyije.

Guhera mu Ukwakira uyu mwaka, ni bwo hatangiye shampiyona ya Boccia ikinwa n’Abafite Ubumuga bukomatanyije. Iyi shampiyona yakuye abana benshi mu bwigunge kubera kubona aho bisanzurira, izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.

NPC ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yatangaje ko imikino isoza shampiyona y’uyu mwaka, izakinwa ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024. Ni imikino izabera muri Gymnasé ya NPC iherereye i Remera guhera Saa tatu z’amanywa.

Amakipe ane azakina imikino ya nyuma, ni Gakenke, Rutsiro, Rulindo na Huye.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abana barenga 230 bafite Ubumuga bubemerera gukina umukino wa Boccia.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ihagararira Akarere ka Musanze, ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo. Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya, aka Karere kacyegukana.

Uko umukino wa Boccia ukinwa!

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

- Advertisement -

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe gusa ariko nyuma haza kongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.

Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda), yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Gihugu.

Ni imikino yitabirwa
Abana bafite Ubumuga bukomatanyije, ni bo bakina shampiyona ya Boccia
Babanza kwibutswa amategeko n’amabwiriza

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Seka

    Thank you @umuseke.rw kuri ano makuru

    Nizere ko bazava kuri 230 bakagera no kugihumbi bityo umunyarwanda wese Abe afite uko akora sport hatitawe ku bumuga afite