Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo X, Umujyanama mu bya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse akaba umwe mu bashinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubona ibyangombwa byemerera amakipe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu, CAF Licensing, Jules Karangwa, yagaragaje ko umuryango we wishimiye ko wibarutse umwana wa kabiri.
Uyu mwana w’umukobwa wa kabiri wa Jules na Sandra, yavutse ku wa 25 Ukuboza 2024 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal.
Jules yagize ati “Mudufashe gushima Imana. Umuryango wa Jules na Sandra twibarutse umwana w’umukobwa. Umwana na mama we bameze neza. Imana Ihabwe icyubahiro.”
Uyu mwana araza asanga musaza we, Karangwa Jussi Owen umaze kugira imyaka itandatu. Karangwa mbere yo kujya muri FERWAFA nk’Umujyanama mu by’amategeko, yabaye umunyamakuru w’imikino mu bigo by’itangazamakuru birimo Radio Salus yahereyeho, Royal TV na RadioTV10.
Ubu ni n’umwe mu basanzwe ari abayobozi b’ibikobwa by’imikino mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF [CAF General Coordinator].
UMUSEKE.RW