AS Kigali yemeje ko yasinyishije Haruna Niyonzima

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwerekanye Haruna Niyonzima nk’umukinnyi mushya wa yo wayigarutsemo ku nshuro ya Gatatu.

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura n’andi marushanwa arimo Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari, AS Kigali ikomeje kongera amaraso mashya mu bakinnyi bari basanzwe.

Uwo yahereyeho yinjiza, ni Haruna Niyonzima wayigarutsemo ku nshuro ya Gatatu. Uyu mukinnyi ukina hagati ajyana imipira kuri ba rutahizamu, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ku wa 26 Mutarama 2025.

Haruna yahawe nimero umunani nk’ibisanzwe, cyane ko henshi yagiye agina ari yo yambaraga. Ibi birahita byemeza ko ari we mukinnyi wa mbere mushya wongewemo muri AS Kigali mbere yo gutangira imikino yo kwishyura.

Ni umukinnyi ufite ubarambe buhagije, cyane ko mu Rwanda yakinnye muri APR FC na Rayon Sports zisanzwe ziyoboye ruhago y’u Rwanda. Yazamukiye muri Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, ava mu Rwanda aca muri Yanga SC na Simba SC ziyoboye ruhago ya Tanzania. Yakinnye kandi muri Libya mbere yo kugaruka mu Rwanda ubwo yongeraga gusinyira Rayon Sports ariko akaza gutandukana na yo.

Haruna Niyonzima yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali

UMUSEKE.RW