Nyuma y’amakuru yamuvanaga muri Police FC ariko ubuyobozi bukabitera utwatsi, Mashami Vincent n’abungiriza be, bayoboye imyitozo y’iyi kipe yasubukuwe kuri uyu wa mbere.
Kuri uyu wa mbere, ni bwo ikipe ya Police FC yasubukuye imyitozo nyuma y’akaruhuko abakinnyi bari bahawe. Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa yine z’amanywa, iyoborwa na Mashami Vincent n’abamwungirije.
Mu minsi ishize ni bwo hari havuzwe amakuru y’uko iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yaba yamaze gutandukana n’uyu mutoza, ariko biciye ku Munyamabanga Mukuru wa yo, CIP Claudette, ubuyobozi bubihakana bwivuye inyuma mu kiganiro kigufi yagiranye na UMUSEKE.
Yagize ati “Amakuru kuri Police FC atangazwa na Police FC. Buriya tuzabasangiza muri rusange ibya Police FC.”
Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa kane n’amanota 23 nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona. Uretse kuba iri kwitegura imikino yo kwishyura, iri no kwitegura irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari rizakinwa muri Gashyantare uyu mwaka.
UMUSEKE.RW
UMutoza Ufite Amasezerano ntafya kwirukanwa ha dakurikijwe amategeko. Ahubwo police ni mumukorere amasezerano yanditse kuko NTA mukozi ukora NTA masezerano nubu yabarega. Murakoze