Rayon Sports yashinje Madjaliwa kujya mu bapfumu

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yatangaje ko bamenye amakuru y’uko Aruna Madjaliwa, yanze gukina umukino wa Musanze FC kubera ko inama z’umupfumu we.

Kuva yagera muri Rayon Sports avuye iwabo i Burundi, Aruna Madjaliwa, yaranzwe no kugira ibyo atumvikanaho n’iyi kipe, byiganjemo ku gusaba imishahara ye.

Ibi byatumye uyu mukinnyi ahagarika akazi, nyuma yo gushinja Gikundiro kwanga kumuvuza no kumuhemba ubwo yari yaravunitse

Ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abafana rya “Dream Unity Fan Club”, Twagirayezu Thadée uyobora Rayon Sports, yahishuye ko ubwo iyi kipe yari igiye gukina na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane i Musanze, Madjaliwa yanze gukina kuko umupfumu we yamubujije.

Ati “Twagiye gukina mu Ruhengeri, ari ku rutonde. Mbere y’iminota 20 ngo umukino utangire, aravuga ngo nta bwo ajya mu kibuga ngo agiyemo yavunika, ngo ni ko umupfumu we yamubwiye.”

N’ubwo yanze uyu musore ukina hagati afasha ba myugariro, yanze gukina uyu mukino, warangiye Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Charles Bbaale.

Uyu Muyobozi kandi, aherutse kuvuga ko ikipe abereye umuyobozi ifata Madjaliwa nk’aho bamaze gutandukana kubera imyitwarire mibi.

Madjaliwa hari byinshi atagiye yumvikanaho na Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashinje Madjaliwa kujya mu bapfumu


UMUSEKE.RW