Amarushanwa y’amakipe y’Igihugu y’Abagore yiyongereye

Nyuma yo kumara igihe amakipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu byiciro bitandukanye atitabira amarushanwa mpuzamahanga, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryafashe ingamba zikuraho uko kutitabira.

N’ubwo amarushanwa y’Abagore y’imbere mu Gihugu, akiri make, ariko inzego bireba zirimo Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, zikomeje gukora igishoboka cyose ngo abagore ndetse n’abangavu b’u Rwanda babashe kubona imikino myinshi yo gukina.

Mu rwego rwo gufasha aba bagore/kobwa, muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, amakipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imayak 17, bazitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko muri Gicurasi uyu mwaka, abatarengeje imyaka 20 bazakina amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Barumuna ba bo batarengeje imyaka 17, na bo amakuru avuga ko uyu mwaka bazitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ibi biraza byiyongera ku yandi marushanwa y’abagore yamaze kwiyongera. Ayo arimo Igikombe cy’Amahoro gisigaye gikinwa mu buryo buhoraho, Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari na Super Coupe. Uko abakinira ikipe z’Igihugu z’Abangavu zizitabira amarushanwa mpuzamahanga y’abato, ni na ko abakuru bazayitabira.

Hari gutekerezwa kandi uburyo imikino yakwiyongera ku makipe 12 akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere, akava ku mikino 21 ikagera kuri 31.

Imyitozo irakorwa ariko amarushanwa ya bo aracyari make

UMUSEKE.RW