CR7 yishongoye ku bamugereranya n’abandi bakinnyi ba ruhago

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo uri gukina muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudité, yongeye kumvikana agenera ubutumwa bukomeye abakimugereranya n’abandi bakina ruhago cyangwa bakinnye mu myaka yo ha mbere.

Uko iminsi ishira, ni ko impaka zikomeza kuba nyinshi mu bakunzi b’Umunya-Argentine, Lionel Messi ukina muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cristiano Ronaldo ukina muri shampiyona ya Arabie Saoudité. Uretse abakunzi b’aba bakinnyi kandi, n’abakunzi ba ruhago muri rusange, ntibavuga rumwe ku mukinnyi uza imbere y’undi muri aba bombi.

Ubwo yuzuzaga ibitego 920, Cristiano byahuriranye n’uko yanujuje imyaka 40 akiri mu kibuga, yavuze ko kugeza ubu ntawundi mukinnyi wamugereranya na we ku Isi mu bairi gujina ubu ndetse n’abamubanjirije. Uyu munya-Portugala, yavuze ko abantu bakwiye kuva mu bindi bavuga ahubwo bakareba icyo imibare ye ivuga.

Ati “Ndi umukinnyi mwiza w’ibihe byose. Ndihuta, ndakomeye, ntsindisha umutwe, imoso… Nta wundi wuzuye nkanjye.”

Uyu mukinnyi wa Al-Nassr, yakomeje avuga ko yifuza kuzashyiraho agahigo ko guhagarika ruhago atsinze ibitego 1000 ariko ko naramuka atanabigejeje, nta gikuba kizaba cyacitse.

Ati “Ninsoza ruhago mfite ibitego 920, ntacyo bizaba bitwaye kuri njye. Ni njye mwiza w’ibihe byose mu mateka. Ninsoza mfite ibitego 1000 bizaba ari byiza kurushaho. Nibitanakunda nta kibazo nanone. Imibare ntibeshya.”

Muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 mu mikino ya AFC Champions League ikinirwa muri Aziya, CR7 amaze gutsindira ikipe ye ibitego bitandatu mu mikino itanu.

Kuva yagera muri Saudi Pro League yo muri Arabie Saoudité, mu mwaka w’imikino 2022-2023, yatsinze ibitego 14 mu mikino 16. Muri 2023-2024, yatsinze ibitego 35 mu mikino 35. Muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, amaze kuyitsindira ibitego 17 mu mikino 17 ya shampiyona. Yageze muri iyi shampiyona mu 2023 avuye muri Manchester United yo mu Bwongereza.

CR7, yaciye mu makipe arimo Sporting Club de Portugal y’iwabo, ahava ajya muri Manchester United yamukoreye izina kugeza ayivuyemo ajya muri Real Madrid yo muri Espagne. Aha yahavuye ajya mu Butaliyani muri Juventus, ahava asubira aho yitaga mu rugo, muri Manchester United.

- Advertisement -

Abitse  Ballon d’Or eshanu. Iya gatanu ayiheruka mu 2018 ubwo yari ari muri Real Madrid. Icyo gihe yasoje umwaka, atsinze ibitego 230 mu mikino 203 yari yakiniye iyi kipe ifatwa nk’igihangange muri ruhago y’Isi.

Ubwo yari akiri muri Real Madrid, yiyahaye byose
CR7 ni inkingi ya mwamba ya Al-Nassr
Abitse imipira itanu ya Zahabu

UMUSEKE.RW