Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hatangajwe abasifuzi bazayobora imikino ya shampiyona y’umunsi wa 16. Kiyovu Sports na APR FC, zahawe Ngabonziza Dieudonné uzwi nka “ManMan.”
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire imikino yo kwishyura ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’amaguru mu Bagabo, buri rwego bireba rukomeje gukaza imyiteguro yo kugaruka neza.
Abasifuzi bose bazayobora imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona, bamaze kumenyeshwa na Komisiyo babarizwamo muri Ferwafa. Ku wa 6 Gashyantare kuri Kigali Pelé Stadium, hateganyijwe umukino uzahuza Vision FC na Gorilla FC Saa Cyenda z’amanywa.
Uyu mukino wahawe Umutoni Aline uzaba ari hagati mu kibuga, Habumugisha Emmanuel na Bazahira Aimable, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Ahad Gad azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.
Tariki 8 Gashyantare 2025, hateganyijwe imikino itatu.
Kiyovu Sports izaba yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino wahawe Ngabonziza Dieudonné uzaba ari hagati mu kibuga. Azunganirwa na Ishimwe Didier na Umutesi Alice, mu gihe Nshimiyimana Rémy Victor azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.
Mukura VS izakira Muhazi United kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Nsabimana Céléstin uherutse kugirwa mpuzamahanga, ni we uzayobora uyu mukino ari hagati mu kibuga. Azunganirwa na Mutuyimana Dieudonné na Murangwa Usenga Sandrine, mu gihe Nahiyiki Omely azaba ari umusifuzi wa kane aha.
AS Kigali izakira Bugesera FC kuri KPS Saa cyenda z’amanywa. Uyu mukino uzayoborwa na Rulisa Patience hagati mu kibuga, Ndayisaba Saidi na Ntirenganya Elie, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Uwikunda Samuel azaba ari umusifuzi wa kane.
Rutsiro FC izakira Police FC kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Ngabonziza Jean Paul ni we uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yunganirwa na Ndayambaje Hamdan na Akimana Juliette, mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah, azaba ari umusifuzi wa kane.
- Advertisement -
Ku wa 9 Gashyantare 2025, hateganyijwe imikino itatu.
Marines FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda Saa cyenda z’amanywa. Ni umukino wahawe Ugirashebuja Ibrahim uzaba uri hagati mu kibuga, Mugabo Eric na Mugisha Fabrice bazaba ari abamwunganira ku ruhande mu gihe Ishimwe Rène azaba ari umusifuzi wa kane.
Rayon Sports izakira Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda z’amanywa. Ishimwe Jean Claude Cucuri, ni we uzakiranura aya makipe ari hagati mu kibuga. Karangwa Justin na Safari Hamiss, baza ari abanyagitambaro, mu gihe Kayitare David azaba ari umusifuzi wa kane.
Amagaju FC azaba yakiriye Etincelles FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa cyenda z’amanywa. Nizeyimana Is’haq azayobora uyu mukino ari hagati mu kibuga. Maniragaba Valery na Karemera Tonny, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa kane.
UMUSEKE.RW