Yanga SC yatandukanye n’uwari umutoza wa yo

Ubuyobozi bwa Yanga SC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, bwemeje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, iyi kipe yamaze gutandukana n’Umunya-Algerie wayitozaga, Sead Ramovic.

Iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru ndetse n’uwari umwungirije. Ibi babicishije mu itangazo bageneye abantu.

Bavuze ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, iyi kipe yahisemo gusesa amasezerano yari ifitanye n’abatoza barimo Sead Ramovic na Mustafa Kodro wari umwungirije.

Iyi kipe kandi yahise yemeza ko yahaye akazi Miloud Hamdi ukomoka muri Algerie no mu Bufaransa. Ni we ugomba kuvuga abo bazakorana akeneye, cyane ko muri Yanga SC baha uburenganzira umutoza mukuru akaba ari we wihitiramo abazamwungiriza.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe, bavuze ko Hamdi ari umutoza ufite uburambe buhagije kuko yatoje ku Mugabane w’i Burayi, Aziya no ku Mugabane wa Afurika. Ubwo yatozaga USM Alger mu 2015-2016, uyu mutoza yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League.

Guhera mu 2020, abatoza bose Yanga SC yatandukanye na bo, bahise babona akandi kazi mu bihugu by’Abarabu. Aba barimo Zlatko Krmpotic (2020), wahise ujya muri USM Alger, Luc Elmael (2021), yahise abona akazi muri Stade Tunisien).

Abandi ni Nsredine Nabi wahise ubona akazi muri AS FAR Rabat muri Maroc, Miguel Gamondi wahise abona akazi mu Al-Nassr yo muri Libya na Sead Ramovic.

Sead Ramovic, yatandukanye na Yanga SC biciye mu bwumvikane bw’impande zombi

UMUSEKE.RW