Browsing author

KUBWIMANA Bona

Hamenyekanye abahanzi bazatarama hatangwa ibihembo bya Diva Beauty Awards

Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, Khalfan Govinda, Sintex, Young Grace na Buchaman nibo bazasusurutsa abantu bazitabira ibirori byo guhemba abahize abandi mu by’ubwiza byiswe Diva Beauty Awards. Biteganyijwe ko umunsi wo guhemba abahize abandi mu bari bahatanye bizaba taliki ya 29 Nyakanga 2023 bibere muri Mundi Center iherereye Rwandex ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye. Diva Beauty […]

Miss Muheto yikomye abamwise umusinzi

Miss Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine yikomye abamwihaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko amashusho ye yagaragaye ari kubyina mu bukwe yari yasinze. Ayo mashusho yafashwe ubwo yari yatashye ubukwe bwa Sebihogo Kazeneza Merci wanyuze muri Miss Rwanda ya 2022 wasabwe na Rukundo Nkota Elysée. Muri ubwo bukwe bwitabiriwe n’abakobwa benshi banyuze muri Miss Rwanda nibwo […]

Tity Brown yagize impungenge kuri DNA zafashwe asabirwa igifungo cy’imyaka 25

Ishimwe Thiery wamamaye ku izina rya Tity Brown mu mwuga wo kubyina yireguye avuga ko atigeze asambanya umwana ashinjwa avuga ko atigeze anamutera inda, yerekana ko atizeye ibizamini bya DNA byafashwe. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25, mu rubanza rwaranzwe n’impaka ku mpande z’ababuranyi. Uru rubanza rwaburanishirijwe mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhera ku isaha […]

Ben & Chance na Bosco Nshuti bazahurira mu giterane ku gasozi ka Rebero

Abaramyi barimo Bosco Nshuti na Pastor Ben na Chance batumiwe mu gitaramo kizamara iminsi itatu cyateguwe n’itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda aho bazafatanya n’umuvugabutumwa Dr. Neba uzaba avuye muri Kenya. Umuvugizi w’Itorero Pastor Gataha Straton yatangaje ko bifuza ko iki giterane kizagira umumaro ufatika, ugendanye no kwereka abakristo ko n’abakora akazi gatandukanye bashobora kubwiriza […]

Ibirori byahumuye i Gisenyi! Mr Kagame arabimburira abandi muri Summer Festival

Umuhanzi Mr Kagame arabimburira abandi mu gutaramira Abanyarubavu mu gitaramo kizamara iminsi ibiri Kibera ku mazi i Gisenyi cyiswe Kalisimbi Summer Festival 2023. Ni igitaramo cyateguwe na Kalisimbi Events isanzwe itegura ibitaramo hamwe n’amarushanwa yo guhemba ibyamamare n’abandi batanga serivisi nziza mu Rwanda. Kalisimbi Summer Festival biteganyijwe ko izaba taliki ya 1 Nyakanga 2023, ibere […]

Abogosha, Abasiga inzara n‘abandi bakora iby’ubwiza bari guhatanira ibihembo

Abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza mu Rwanda bazajya bahabwa ibihembo mu gikorwa kigiye kubaho ku nshuro ya mbere cyiswe Diva Beauty Awards. Iki gikorwa cyateguwe na Diva House Beauty isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo kogosha, gusiga inzara, gukora tatouage, gusiga abakobwa ibirungo byo ku ruhu n’ibindi. Niyikiza Olivier wateguye aya marushanwa ahemba abakora […]

Muyango yatumiwe mu gitaramo cyo gusigasira ibikomeje kugerwaho muri Gakondo

Iganze Events yateguye yateguye igitaramo cya gakondo itumiramo umuhanzi Muyango nk’umuhanzi w’icyubahiro uzatanga impanuro ku bahanzi bato biyeguriye umuziki wa Gakondo. Muyango Jean Marie azataramana n’Itorero Inyamibwa rya AERG ndetse n’itsinda Indashyikirwa Gakondo Iganze. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 30 Kamena 2023 muri Camp Kigali. Umuvugizi wa Iganze Events Niganze Lievin avuga ko […]

Chorale la Promesse igiye kumurika Album ya mbere ‘Yesu Ariho’

Itsinda ry’abaririmbyi rya La Promesse ribarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, basohoye indirimbo ‘intama zanjye’ bavuga ko bagiye no kumurika Album nshya. Iyo ndirimbo bavuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo kuzana abantu kuri Kristo, nk’inshingano nkuru yasigiye abamwizera bose. Izerimana Jean de Dieu ukuriye iyi Chorale ati “Nk’uko Yesu yaje gutarura intama ze zazimiye, zimwe […]

Dady De Maximo yanenze cyane Marina na Yvan Muziki kubera indirimbo ‘Intare batinya’

Dady De Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane mu itangazamakuru no mu kumurika imideli yanenze abahanzi Marina na Yvan Muziki basubiyemo indirimbo yitwa intare batinya avuga ko hari aho batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka yuwo bahimbiye iyi ndirimbo. Dady De Maximo yanditse anenga aba bahanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko ari […]

Umuhanzi Sintex afunganywe n’undi w’ i Burundi

Umuhanzi Mazimpaka Arnold uzwi nka Sintex mu muziki amaze iminsi afunzwe hamwe n’undi muhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi Navy Amaro bazira gukoresha ibiyobyabwenge. Si aba gusa kuko n’abandi bafunzwe bazira iki cyaha harimo umukinnyi wo mu ikipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ya Gorilla witwa Mukunzi Vivens hamwe n’umugore witwa Valentine […]