Ikimenyane cyageze mu ikipe y’Igihugu y’Abagore: Hadidja aratungwa urutoki

Mu ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru, haravugwamo ikimenyane gishobora kuba giterwa na Kayishakire Hadidja usanzwe ari umukozi wa Ferwafa akaba anashinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri iri Shyirahamwe.

Mu ikipe y’Igihugu y’abagore haravugwamo ikimenyane mu gutoranya abatoza

Mu minsi ishize, havuzwe ikimenyane cyari cyagaragaye mu ihamagarwa ry’ikipe y’Igihugu y’ingimbizi [U16] zagomba kujya muri Chypre, ariko ubu kiravugwa mu ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru.

Impamvu y’iki kimenyane, iravugwa na Safari Jean Marie Vianney utoza abanyezamu ba AS Kigali Women Football Club uvuga ko nanubu atazi impamvu atahawe amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru, nyamara yujuje ibisabwa kandi akaba atoza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, Safari yatunze urutoki Kayishakire Hadidja usanzwe ari umukozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA], akaba anashinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri iri Shyirahamwe, avuga ko atekereza ko ari we nyirabayazana.

Ati “Byaradutunguye kuba mu batoza ba AS Kigali WFC ibitse ibikombe byinshi, nta n’umwe ugaragara mu rutonde rw’abatoza b’Ikipe y’Igihugu. Twarumiwe twese. Uburyo abatoza bahamagarwamo njye mbona budasobanutse. Menya umuntu umwe atekereza agakora ibyo ashaka.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atekereza ko uwitwa Kayishakire Hadidja, ari we ugira uruhare muri uku guhamagara abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’amaguru, cyane ko ari we mukozi uhoraho muri FERWAFA, kandi Atari ubwa mbere ibi bikorwa.

Ati “Ubundi haterana Komisiyo ibishinzwe ikabanza kureba niba mu mupira w’abagore hari abatoza bujuje ibisabwa, abatoza mu makipe y’abagabo bakaba bakwiyambazwa mu gihe abandi babuze.”

“Uburyo nagiye mu ikipe y’Igihugu y’abagore mu 2019 ubwo u Rwanda rwakinaga umukino wa gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], uwitwa Hadidja ntabwo yabyishimiye kuko n’umutoza wari wahamagawe yaviriyemo kuri Stade njye mpita ntangira akazi.”

Yakomeje agira ati “Nari nzanywe n’uwahoze ayobora FERWAFA [Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène] wari wakoze iperereza asanga uburyo ikipe y’Igihugu ihamagarwa butari bwo. Icyo gihe natumwe ibyangombwa byose ndabizina, njya mu batoza b’Igihugu gutyo. Ntekereza rero ko kuba atagihari wenda ubishinzwe [Hadidja] yavuze ati reka nihorere. Niwe ubifitemo uruhare kuko niwe mukozi uhoraho ushinzwe umupira w’abagore.”

- Advertisement -

Kayishakire Hadidja si ubwa mbere avuzwe mu bisa n’amanyanga, kuko mu 2021 byavuzwe ko yari mu basaga n’abashyira igitutu kuri AS Kigali WFC ngo ikunde itize Scandinavia WFC abakinnyi nk’ikipe yari igiye gusohokera u Rwanda n’ubwo itagiye.

Kayishakire aganira na UMUSEKE, yahakanye ko ntaho ahurira n’ishyirwaho ry’abatoza b’ikipe y’Igihugu kuko bifite ababishinzwe kandi ntacyo azi apfa n’uyu mutoza [Safari].

Ati “Nta kintu mpfa nawe rwose.  Kandi ntabwo ari njyewe ushyiraho staff technique. Hari urwego ruyemeza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Komiseri ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA, Tumutoneshe Diane, n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Muhire Henry, bari gukurikirana neza aya makuru ngo bamenye neza niba koko uyu mutoza yaba yujuje ibisabwa ariko akaba atarahawe aya mahirwe.

Kugeza ubu abatoza bamaze kwemezwa ko bazahamagara ikipe y’Igihugu y’abagore, ni Habimana Sosthène [umutoza mukuru], Mbarushimana Shaban [umutoza wungirije], Mukashema Consolée [umutoza wungirije] na Maniraguha Claude uzatoza abanyezamu b’iyi kipe igiye gutangira umwiherero wo gutegura CECAFA izabera muri Uganda muri Kamena.

Ibyangombwa bigaragaza ko Safari yakoze amahugurwa ya FIFA
Kayishakire Hadidja arashyirwa mu majwi mu ihamagarwa ry’abatoza b’ikipe y’Igihugu y’abagore
Safari JMV yari mu ikipe y’Igihugu y’abagore mu 2019

UMUSEKE.RW