Pique na Shakila batandukanyijwe n’ubusambanyi

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo humvukanye amakuru avuga ko umubano w’umukinnyi, Gérard Pique n’Umuhanzi, Shakila, washyizweho akadomo.

Pique na Shakila batandukanye kubera ubusambanyi bw’umugabo

Aba bombi bari bamaranye imyaka 12 babana nk’umugore n’umugabo, ndetse babyaranye abana babiri.

Gutandukana kwa Pique na Shakila, kwatewe no kuba umugabo yaracaga inyuma umugore we nk’uko ikinyamakuru Marça cyabitangaje nubwo byabanje kugirwa ibanga.

Iki kinyamakuru gikurikirana cyane amakuru yo muri Éspagne, cyatangaje ko Pique na Shakila bashyize hanze Itangazo rivuga ko bamaze gutandukana.

Umubano wabo wajemo agatotsi biturutse kuri Pique, byavuzwe kenshi ko yacaga inyuma umugore we, Shakila, ariko kubera kubungabunga ubuzima bwite bw’abana babo ntibivugwe ku mugaragaro.

Ikinyamakuru Daily Star, cyatangaje ko Pique w’imyaka 35, uwo yaryamanye na we utari Shakila, atari umubyeyi w’umukinnyi ukiri muto witwa Gavi nk’uko byagiye bivugwa na benshi.

Umukinnyi Gavi, na we yahakanye amakuru avuga ko mama we yaba yararyamanye na Pique.

Pique na Shakila, umubano wabo watangiye kuvugwa mu 2010 ubwo uyu muhanzi yari agezweho ndetse akunzwe cyane ku Isi.

Guhura kwabo byaturutse ku kuba barahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo WAKA WAKA, Shakila yaririmbiye Igikombe cy’Isi cyabareye muri Afurika y’Epfo mu 2010.

- Advertisement -
Mama wa Gavi (wambaye ikoti ry’umukara), yavuzwe mu mubano wihariye na Pique

UMUSEKE.RW