Kuri iki Cyumweru ikipe ya AS Kigali Women Football Club yari yakiriye APAER Women Football Club mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino wari uwa Mbere kuri Sogonya Hamiss nk’umutoza mushya w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Ni umukino watangiye Saa Saba z’amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Hakiri kare, ikipe ya AS Kigali WFC yabonye ibitego bibiri hakiri kare byatsinzwe na Nibagwire Libellée, bidaciye Kabiri, Mukeshima Dorothée abonera ikipe ye igitego cya Gatatu.
Ikipe ya APAER WFC, yahererekanyaga neza ariko kubona izamu rya AS Kigali WFC byakomeje kuba ingorabahizi.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye ikipe y’Umujyi wa Kigali iri imbere n’ibitego 3-0.
Mu gice cya Kabiri, ikipe ya AS Kigali WFC yagerageje kwima umupira APAER WFC, biciye kuri Kayitesi Alodie na Mukeshima Dorothée.
Nyuma yo gukomeza kurusha APAER WFC, Ikipe ya AS Kigali WFC yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Iradukunda Callixte uzwi nka Kazungu kuri koruneri.
AS Kigali WFC yakomeje gucunga ibitego byayo, imikinota 90 irangira isezereye APAER WFC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
- Advertisement -
AS Kigali WFC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ntiramenya iyo bizahura hagati yayo na Bugesera WFC na Kamonyi WFC kuko umukino w’izi zombi wabaye ejo hashize, utarangiye kubera gushyamirana kwabayemo.
Nyuma y’umukino, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC, Sogonya Hamiss yashimiye abakinnyi be ku bwitange bagaragaje no kuba bamwakirije intsinzi.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
AS Kigali WFC XI: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria, Maniraguha Louise, Uwimbabazi Immaculée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshima Dorothée, Kayitesi Alodie, Usanase Zawadi, Nibagwire Libellée na Ukwinkunda Jeannette.
APAER WFC XI: Elisabeth, Mukandayisenga Dorcella, Uzayisenga Lydia, Niyonsaba Aime, Niyonkuru Gorethe, Nyirahabimana Aime Marie, Nikuze Angelique, Niyonsenga Janvière, Urimubenshi Claudine, Muhawenimana Hadidja na Uwiringiyimana Rosine.
UMUSEKE.RW