Abakinnyi ba APR FC bahawe ibihembo nk’abahize abandi muri Shampiyona

Ibirori byabaye ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Kigali (Camp Kigali) Abakinnyi ba APR FC barimo Ishimwe Pierre bahawe ibihembo by’uko bitwaye neza muri Shampiyona.

Buregeya Prince watowe nka myugariro witwaye neza

Ishimwe Pierre yatowe nk’umunyezamu witwaye neza.

Buregeya Prince yatowe nka myugariro witwaye neza, naho Niyigena Clement yatowe nk’umukinnyi muto witwaye neza.

Abo nibo bahawe ibihembo nk’abakinnyi bitwaye neza batowe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Usibye abo bakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, hatowe kandi umutoza Adil Erradi Mohammed wa APR FC nk’umutoza mwiza w’umwaka wa 2021/2022.

Amaze gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona yikurikiranya kuva yagera mu ikipe ya APR FC.

APR FC yihariye ibihembo mu bitwaye neza mu mwaka ushize wa shampiyona.

Ishimwe Pierre watowe nk’umunyezamu witwaye neza
Niyigena Clement watowe nk’umukinnyi muto witwaye neza

IVOMO: APR FC Website

UMUSEKE.RW

- Advertisement -