Amashirakinyoma ku mikoranire ya AS Kigali n’Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali FC bwongeye gusobanura uko imikoranire n’imibanire y’iyi kipe ndetse n’Umujyi wa Kigali ihagaze, bushimangira ko atari wo utangamo amafaranga menshi.

Shema Fabrice uyobora AS Kigali yahamije ko bisaba kwisaka ngo ikipe ibeho neza

Ikipe ya AS Kigali FC ubwo yajyaga gushingwa, habayeho kwicara kwa bamwe mu bari abakozi b’Umujyi wa Kigali, basanga uru rwego rukwiye kugira ikipe y’umupira w’amaguru ikina kinyamwuga.

Niho havuye ikipe yabanje kwitwa amazina atandukanye arimo na Les Citadins [Abanyamujyi], ariko ubu yahindutse AS Kigali FC.

Kuva ubwo, iyi kipe yagiye ifashwa n’Umujyi wa Kigali kuri buri kimwe, yaba ingengo y’imari iyigendaho n’ibindi.

Gusa uko imyaka yagiye yicuma, ni ko iyi kipe yagiye ishaka ukundi yabaho idategeye amaboko Umujyi wa Kigali gusa n’ubwo hari ibyo igikenera biturutse muri uru rwego.

Aganira na UMUSEKE, perezida wa AS Kigali FC, Shema Ngoga Fabrice, yasobanuye buri kimwe mu byakomeje kwibazwa na benshi, birimo ko iyi kipe yaba itunzwe n’Umujyi kuri buri kimwe kiyigendaho.

Ati “Twe nta ngano y’amafaranga Umujyi uduha, kuko uyu munsi dushobora kuba tuzasohokera u Rwanda, bakaduha amafaranga bitewe n’ingengo y’imari tuzakoresha tuba twaberetse. Twe tubereka amafaranga tuzakoresha, bo bakaduha bijyanye n’ingengo y’imari yabo hanyuma natwe tukikoramo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hatabayeho kwitanga kw’abanyamuryango ba AS Kigali, byagora iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwegukana ibikombe bitandukanye.

Aha niho Shema yahereye yongera kwibutsa ko iyi kipe abereye umuyobozi idategera amaboko gusa Umujyi wa Kigali ahubwo yishakamo n’ibindi bisubizo.

- Advertisement -

Iyi kipe ibitse ibikombe bitatu by’Amahoro na bibiri bya Super Coupe, ariko icya shampiyona cyakomeje kuba iyanga.

Bamwe mu banyamuryango barimo Kankindi Anne-Lise bibasaba kwisaka ngo ikipe ibeho
Ikipe iherutse kugura abakinnyi bashya

UMUSEKE.RW