Rayon Sports yegukanye umwanya wa Gatatu w’Igikombe cy’Amahoro

Igitego cya Nsabimana Aimable gifashije Rayon Sports gutwara umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, saa Cyenda z’amanywa, nyuma gato y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu bagore Rayon Sports yanyagiyemo Indahangarwa ibitego 4-0.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye muri Mata 1994.

Umutoza Julien Mette wari wakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi basanzwe babanzamo, yari yabanjemo Simon Tamale, Ngendahimana Eric, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire Roger, Bavakure Ndekwe Felix, Charles Bbaale, Paul Gomis Alon na Iradukunda Pascal.

Ku rundi ruhande, Kirasa Alain wa Gasogi United we yari yahisemo gutangirana Dauda Ibrahima Barell, Niyitegeka Idrissa, Udahemuka Jean de Dieu, Yao Henock, Muderi Akbar, Rugangazi Prosper, Hamiss Hakim, Bucyocyera Djamaldine Karenzi, Hakizimana Adolphe, Balako Christian Panzi na Harerimana Abdlaziz.

Igice cya mbere cy’umikino nticyaranzwe n’uburyo bwinshi buremereye imbere y’izamu. Ikipe ya Gasogi United yagiye igeragezamo uburyo bashaka  ibitego, ariko umunyezamu Simon Tamale imipira akayishyira muri koruneri zitagize icyo ziyibyarira.

Ku ruhande rwa Rayon Sports na ho bageragezaga uburyo butandukanye ariko rutahizamu Gomis ntabashe kubona izamu.

Igice cya mbere cyarangiye baguye miswi 0-0.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yatangiranye impinduka ebyiri igice cya kabiri, Niyongira Dany asimbura Harerimana Abdalaziz naho Djibrine Hassan asimbura Rugangazi Prosper.

- Advertisement -

Izo mpinduka zatumye batangira igice cya kabiri barusha Rayon Sports cyane, ariko na bo ntibabashe kurema uburyo buremereye imbere y’izamu rya Rayon sports, uretse koruneri nyinshi, na zo batashoboye kubyaza umusaruro.

Ku munota wa 57, Rayon Sports yari yitsinze biturutse ku mupira Ngendahimana Eric yasubije inyuma, ashaka gukinana na Tamale, unyura kuri uyu munyezamu, ku bw’amahirwe ujya ku ruhande gato.

Rayon Sports yari ifite abasimbura bane gusa, yaje gukora impinduka mu bihe bitandukanye uhereye ku munota wa 63, ishyiramo Tuyisenge Arsene wasimbuye Charles Bbaale, Iraguha Hadji wasimbuye Ganijuru Elia, ndetse na Kapiteni Muhire Kevin wasimbuye Iradukunda Pascal wavuye mu kibuga acumbagira.

Izi mpinduka zatumye Rayon Sports itangira kurusha Gasogi United. Tuyisenge Arsene na Eric Ngendahimana babanje guhusha uburyo bwiza bwashoboraga guha Rayon Sports igitego, mbere y’uko  ku munota wa 88 Nsabimana Aimable atsinda igitego cy’intsinzi akoresheje umutwe.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi yongeyeho iminota ine itagize icyo ihindura ku  mukino. Umukino warangiye Rayon Sports itwaye umwanya wa gatatu, aho igomba guhabwa miliyoni 3 Frw.

Rayon Sports itwaye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, mu gihe ari yo yari ibitse igikombe  cy’umwaka ushize.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera, kuri Kigali Pèle Stadium, saa Cyenda z’amanywa.

Aimable yafashije Rayon Sports kubona umwanya wa Gatatu
Umukino warimo guhangana nk’uko bisanzwe
Idrissa wa Gasogi United, yayifashije ariko biranga
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanjemo
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanjemo
Nsabimana Aimable yitwaye neza muri uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW