Basketball: Minisports na Ferwaba batangije ingando z’abana

Mu gushaka impano z’abana bakina umukino wa Basketball, Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, hatangijwe ingando z’abana ijana bakina uyu mukino bagomba gutegurirwa kuzazamura uyu mukino mu gihe kiri imbere.

Abana ijana bari muri izi ngando zizavamo abafite impano zo gukina Basketball

Ni ingando zatangiye kuva tariki ya 21 zikazageza tariki 26 Kanama 2022, muri Green Hills Academy. Aba bana bose bavuye mu bice bitandukanye bigize Igihugu cy’u Rwanda.

Ni ingando zigamije gutegura amakipe y’Igihugu mu ngimbi no mu bangavu [Under ages].

Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Baskteball, Ferwaba,  ndetse na Rico Hines, usanzwe ari umutoza w’iterambere ry’abakinnyi ba Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za América izwi nka ‘NBA’.

Izi ngando zirimo kuba ku nshuro ya Kabiri, zitabiriwe n’abakobwa 50 n’abahungu 50 bari hagati y’imyaka 12 kugeza ku myaka 17.

Ingando nk’izi zaherukaga kuba ku nshuro ya mbere, tariki 19 kugeza  Nyakanga 2021, zitabiriwe n’abana bagera ku 100, barimo abatarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi n’abatarengeje imyaka 17.

Uretse aba bana 100 bitabiriye izi ngando, hari kandi n’abatoza 25 b’Abanyarwanda bahuguwe, na bo bavuye mu bice byose by’Igihugu, bafatanya n’aba batoza baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za América muri iki gikorwa.

Abana bari gufashwa n’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za América
Abatoza bavuye Leta Zunze Ubumwe za América bari guhugura aba bana

UMUSEKE.RW