Ferwafa yashyize igorora abatoza b’abagore

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, yahaye ubwasisi abatoza b’abagore bifuza gukorera Licence C CAF.

Abatoza b’abagore bafite Licence D bahawe ubwasisi na Ferwafa

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda haracyarimo kwitinya, bigera aho no gukorera ibyangombwa byo gutoza bikigenda biguruntege.

Kuba abatoza b’abagore babarizwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda bakigenda gahoro mu gushaka ubumenyi, biri mu mbogamizi uyu mupira ufite ariko uko iminsi yicuma hagenda hashakwa ibisubizo.

Aha niho Tumutoneshe Diane ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa, yabwiye UMUSEKE ko abatoza b’abagore bafite Licence D bifuza gukorera Licenc C CAF bazishyurirwa n’iri shyirahamwe.

Ati “Imwe mu mbogamizi dufite mu mupira w’amaguru w’abagore, harimo iyo kuba badakunda kwiga kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Gusa ubu nka Ferwafa twiyemeje kuzishyurira abafite Licence D bifuza gukorera C.”

Uyu Komiseri yakomeje avuga ko intego ye nk’uhagarariye inyungu z’umupira w’abagore muri Ferwafa, ari uko byibura mu myaka ibiri hazaba habonetse abatoza b’abagore 20 bafite nibura Licence C kandi bishoboka cyane kuko abahari ubu ari 13.

Muri Kamena, Ferwafa yasohoye itangazo risaba abifuza gukorera Licence C CAF, ko bagomba kubanza kwishyura ibihumbi 150 Frw kuri konti y’iri shyirahamwe.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abatoza b’abagore, ubwo Nkusi Edmond ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa yaganiraga na Bplus TV, yavuze ko bagiye kubashakira amahugurwa yihariye azaba atarimo abagabo.

Tumutoneshe Diane ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa yemeje ko bazishyurira abatoza b’abagore bazakorera Licence C CAF
Amakipe y’abagore aracyagaragaramo abatoza bake b’abagore

UMUSEKE.RW

- Advertisement -