Tanzania: Kim Poulsen n’abamwungirije boherejwe gutoza abana

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania, Taifa Stars, Kim Poulsen yahawe igihano cyo kujya gutoza ikipe z’abatoza nyuma yo gutsindwa na Uganda Cranes.

TFF yatangaje ko Kim Poulsen yoherejwe mu bana kugeza igihe amasezerano ye azarangirira

Ku Cyumweru ni bwo Taifa Stars yakinnye na Uganda Cranes umukino wa Mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Algéria umwaka utaha.

Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa Stadium muri Tanzania, Uganda Cranes yahakuye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Travis Mutyaba ku munota wa 89.

Bucyeye ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania, TFF, ribicishije kumbuga nkoranyambaga za ryo, ryatangaje ko umutoza mukuru wa Taifa Stars, Kim Poulsen azajya gutoza ikipe z’igihugu z’abato kugeza igihe amasezerano ye azarangirira.

Bati “Biciye mu bwumvikane, umutoza w’ikipe y’igihugu, Taifa Stars, Kim Poulsen n’abungiriza be ntibazongera kwicara ku ntebe y’ubutoza bw’iyi kipe. Ibi byabaye nyuma yo kwicarana ku mpande zombi.”

Bakomeje bagira bati “Poulsen azatoza amakipe y’igihugu y’abato kugeza igihe amasezerano ye azarangirira. Kuri ubu ikipe irasigaranwa na Hanour Janza uzungirizwa na Meck Maxime na Juma Kaseja utoza abanyezamu.”

Ibi bisobanuye ko umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Uganda tariki 3 Nzeri 2022, uzatozwa n’abatoza bahawe ikipe by’agateganyo, bazaba basabwa gushaka intsinzi igoye.

Ubusanzwe umutoza Honor Janza atoza ikipe ya Namungo FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Kim Poulsen asa n’uwamaze kwirukanwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -