Umukino w’u Rwanda na Éthiopia uzayoborwa n’abasifuzi b’i Burundi

Mu gushaka itike ya CHAN izabera muri Algéria umwaka utaha, abasifuzi bane mpuzamahanga bakomoka i Burundi, ni bo bazasifura umukino wo kwishyura uzahuza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Éthiopia uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umusifuzi mpuzamahanga ukomoka i Burundi, Gatogato George azayobora umukino uzahuza u Rwanda na Éthiopia

Tariki 3 Nzeri 2022, hateganyijwe umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, uzahuza u Rwanda na Éthiopia.

Uyu mukino hamaze kumenyekana abasifuzi bazawuyobora, bakomoka mu gihugu cy’u Burundi. Abo ni Gatogato George uzaba ari hagati, Habimana Willy uzaba ari umwugiriza wa Mbere, Ndimunzigo Pascal uzaba ari umwungiriza wa Kabiri na Nduwimana Djaffari uzaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino, mu gihe komiseri w’uyu mukino azaba ari Salah Ahmed Mohamed Salah ukomoka muri Sudan.

Undi uzaba afite inshingano kuri uyu mukino, ni Higiro Jean Pierre uzaba ashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

UMUSEKE.RW