Nyarugenge: Baratunga urutoki rwiyemezamirimo wubatse ruhurura

Abaturage bo mu Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, baravuga ko Barigye Geofrey wahawe isoko ryo kubaka ikiraro gihuza imidugudu ine yo muri aka Kagari,  batewe impungenge z’uburyo iyo ruhurura yubakwa nabi ihora iteza ibibazo by’amazi yangiriza abaturage.

Ruhurura yo muri Munanira II ikomeje kwangiriza abahatuye

Iyi ruhura imaze igihe isanwa, ihuza Imidugudu ine iri mu Akagari ka Munanira II. Iyo midugudu ni Gasiza, Kigabiro, Karudandi na Kanyange.

Uwitwa Barigye Geofrey, ni we wahawe isoko ryo kuyubaka ariko akomeje gutungwa urutoki n’Abaturage bo muri aka Kagari bavuga ko ingengo y’imari yatanzwe mu kubaka iyi ruhurura, atari yo akoreshwa kuko gihora gisenyuka, bigatuma amazi ahaca yangiriza abatuye muri iyi Midugudu.

Abatuye muri aka Kagali baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko mu myubakire y’iyi ruhurura harimo kutubaka ibiramba kuko bihora byasenyutse kandi nyamara haratanzwe amafaranga ahagije yo kuyubaka.

Umwe ati “Bahora basana. Ni ruhurura ihora yasenyutse kandi nyamara haca abana benshi baba bagiye kwiga kuri APACE.”

Undi ati “N’ubwo ntazi amafaranga yahawe uyu rwiyemezamirimo ariko igihari kandi kigaragara, ni uko ayatanzwe atangana n’akoreshwa kuko ruhurura ihora yasenyutse.”

Undi ati “Njye ntewe impungenge n’amazi ahaca iyo imvura yaguye, bigatuma isenyera abaturage bo muri Munanira II. Ikirenze kuri ibyo ni uko hanaca abana. Ubuse bahaciye haguye imvura nyinshi ntiyabatwara? Rwiyemezamirimo yarahasondetse biragaragara.”

Aba bahatuye bavuga ko ntaho bavugira kuko aho batanze amakuru mu buyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda, ntacyo byatanze yewe no Muri Njyanama zombi iy’Umurenge n’Akagari.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’uyu rwiyemezamirimo, Barigye Geofrey ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

- Advertisement -

Amazi ava ku musozi wa Kigali, arahaca agakomeza ajya mu mugezi wa Nyabugogo, akaba asenya ibikorwaremezo birimo imihanda, ataretse gutwara ubuzima bw’abantu n’ibindi.

Ikigaragara ni uko iyi ruhurura yubatswe mu buryo butujuje ubaziranenge, unarebeye ku bikoresho biyubatse n’inkuta z’amabuye ziyubatse ntizishobora kuyobora neza amazi ahaca, ndetse isima na yo nta mbaraga.

Imvura yaguye ku wa Kane taliki 17 Ugushyingo 2022, yagaragaje urwego rw’iyi myubakire kuko iyi ruhurura yarangiritse.

Imaze igihe isanwa ariko mu buryo bufifitse
Ni ruhurura ikora ku Midugudu ine
Iyi ruhurura iteye impungenge abatuye muri Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda

UMUSEKE.RW