AS Kigali vs APR FC: Ibiciro byatangajwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ikirarane izaba yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yatangaje ibiciro ku mukino uzayihuza na APR FC

Ni umukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro.

Abifuza kureba uyu mukino, bazishyura ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro (VIP) n’ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP).

Mu mikino itatu iheruka guhuza aya makipe, yose AS Kigali yarayitsinze, harimo uwo kwishyura wa shampiyona y’umwaka ushize, uwa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’uwo kuri Super Coupe.

Ku rutonde rw’agateganyo, AS Kigali ni iya Kabiri n’amanota 23 mu gihe APR FC ari iya Kane n’amanota 20.

Imyitozo yo iri gukorwa nijoro
Casa Mbungo amaze gutsinda APR FC inshuro eshatu zikurikiranya
Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa AS Kigali na APR FC

UMUSEKE.RW