Umutoza wa APR yavuze imyato Ishimwe Anicet

Umutoza mukuru w’agateganyo wa APR FC, Ben Moussa, ahamya ko Ishimwe Anicet ari umukinnyi udasanzwe bitewe n’impano yo gukina umupira w’amaguru afite.

Umutoza Ben Moussa ahamya ko Ishimwe Anicet afite impano idasanzwe

Ubusanzwe ikipe ya APR FC yafashe umurongo wo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kugaragaza ko bashoboye ariko harimo no kubateza imbere.

Ni muri urwo rwego, iyi kipe ikomeje guha amahirwe abakinnyi bato b’Abanyarwanda.

Umwe mu beza APR FC ifite, ni Ishimwe Anicet ukina hagati mu kibuga ariko ashyira impira ba rutahizamu ngo bashake ibitego.

Aganira n’itangazamakuru, Ben Moussa utoza iyi kipe y’Ingabo, yavuze ko u Rwanda rufite impano zidasanzwe zirimo n’iya Ishimwe Anicet.

Ati “Anicet afite byinshi. Ni Umunyarwanda w’umunya-Brésil. Yahinduye byinshi ubwo yinjiraga [ku mukino wa Rayon]. Ni umukinnyi mwiza w’ejo hazaza. Agomba gukomeza gukora kuko bizamufasha.

Anicet asanzwe ari umukinnyi usimbura muri APR FC. Akinishwa ahitwa ku icumi [10] ariko we avuga ko umwanya yisanzuraho ari hagati mu kibuga ahazwi nko ku umunani [8].

Ishimwe Anicet ari mu beza ba APR FC

UMUSEKE.RW