Eric Nshimiyimana yasimbuye Étienne muri Bugesera

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwemeje ko Nshimiyimana Eric ari we mutoza mushya w’iyi kipe.

Nshimiyimana Eric yagizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ibi bibaye nyuma yo gutandukana na Ndayiragije Étienne wahawe gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi mu myaka ibiri iri imbere.

Ntabwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwifuje gutinda gushaka undi mutoza mukuru, ari na yo mpamvu hahise hatangira ibiganiro na Nshimiyimana Eric uteri ufite akazi.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, bemeje ko babonye umutoza mukuru mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice

Bati “Turabamenyesha ko Bwana Eric Nshimiyimana ko ubu ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice!.”

Eric azungirizwa na Mutarambirwa Djabil babanye mu ikipe ya AS Kigali ndetse bakayiviramo rimwe bombi badasoje amasezerano.

Uyu mutoza watoje ikipe ya APR FC, Isonga FC n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, uretse ibyo gutoza, yabanaye umukinnyi ukomeye, cyane ko yari mu bajyanye Amavubi mu gikombe cya Afurika mu 2004.

Yahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice

UMUSEKE.RW