AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

Bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwakuye iyi kipe mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

AS Kigali ntizakina igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka

Ibi bibaye mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo iri rushanwa ngarukamwaka ritangire, kuko rizatangira tariki 7 Gashyantare 2023.

Mu makipe 16 akina mu Cyiciro cya Mbere, imwe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yamaze kwikura muri iri rushanwa.

Bati “Ubuyobozi bwa AS Kigali bubabajwe no ku gutangaza ko ikipe yamaze kwikura mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023. Nk’abasanzwe bazwiho kucyegukana, turizera kuzagarukana imbaraga mu mwaka utaha.”

Iyi kipe ibitse igikombe bitatu by’Amahoro, harimo bibiri byegukanywe na Casa Mbungo uyitoza ubu na Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports.

AS Kigali iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona n’amanota 33 mu mikino 18 imaze gukina.

Shema Fabrice uyobora AS Kigali, ntiyiteguye gutanga amafaranga kugira ngo ikipe izakine igikombe cy’Amahoro
Ubuyobozi bwemeje ko ikipe yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023

UMUSEKE.RW