Imikino y’abakozi: Irushanwa ry’Umurimo ryagarutse

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryagagaragaje ingengabihe ivuguruye y’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo ritangira ku munsi w’ejo.

Irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo rigiye kongera gukinwa

Ubusanzwe irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo, risanzwe rikinwa mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo uba tariki 1 Gicurasi buri mwaka. Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo iri rushanwa ryigeze rikinwa kubera Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego.

Irushanwa ry’uyu mwaka, rizitabirwa n’ibigo bishya birimo nka Ubumwe Grande Hotel, Bank Nkuru y’u Rwanda [BNR], Ikipe ihagarariye Igipolisi cy’u Rwanda [RNP], Ibitaro bya Ndera [Ndera Hospital], Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka [Immigration] n’ibindi.

Umwaka w’imikino 2022/2023 mu marushanwa ahuza ibigo by’abakozi ba Leta n’iby’ikorera, biteganyijwe ko uzatangira tariki 24 Gashyantare 2023.

Uzatangizwa n’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Hazakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.

Mu bigo bya Leta bifite abakozi bari hejuru y’ijana [Catégorie A], hari amatsinda ane agizwe n’amakipe ane muri buri tsinda. Muri Volleyball No muri Basketball hari amatsinda atatu muri iki cyiciro.

Mu mu mupira w’amaguru, hari amatsinda ane agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda. Itsinda rya A mu cyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura, ririmo: RBC, RSSB, RRA, RBA, CHUB.

Itsinda rya B ririmo: Rwandair, Risa, RDB, IPRC-Kigali na RMS. Itsinda rya C ririmo: NISR, Cok, WASAC, UR na Ndera Hospital. Itsinda rya D ririmo: MOD, BNR, RNP, REG na Immigration.

Mu bigo bizakina umupira w’amaguru ariko mu bigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana, hakozwe amatsinda atatu agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda.

- Advertisement -

Itsinda rya A ririmo: Minisiteri y’Ibikorwaremezo[Mininfra], RPPA, NIDA, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo [Mifotra] na RTDA. Itsinda rya B ririmo: Minisiteri y’Ubuhinzi [Minagri], Minisiteri y’Uburezi [Mineduc], Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Miniteri y’Ububanyinamahanga [Minafet] na Minisiteri y’Umuco [Myculture]. Itsinda rya C ririmo: RMB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin], BRD, Minisiteri y’Uburuzi n’Inganda [Minicom] na Minisiteri y’Ubutabera [Minijust].

Muri buri tsinda, hazajya hazamuka ikipe ebyiri za mbere zizakine imikino ya ¼ cy’irangiza, hazamuke izindi kugeza ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball Catégorie A hari amatsinda atatu agizwe n’ikipe eshanu muri buri tsinda. Itsinda rya A ririmo: Rwandair, RRA, Immigration, UR na RSSB. Itsinda rya B ririmo: WASAC, RNP, REG, Risa na IPRC-Kigali. Itsinda rya C ririmo: Minisiteri y’Ingabo [MOD], BNR, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare [NISR], RMS na RSSB.

Aha na ho hazajya hazamuka buri kipe ebyiri zabaye iza mbere, zizahite zikina imikino ya ¼.

Muri Volleyball Catégorie A na ho hakozwe amatsinda atatu agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda. Itsinda rya A ririmo: WASAC, RRA, RNP, REG na UR. Itsinda rya B ririmo: Rwandair, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB], RSSB, Miniteri y’Ubuzima [Minisante] na NISR. Itsinda rya C ririmo: MOD, IPRC-Ngoma, Immigration, BNR na RMS.

Buri kipe ebyiri za mbere, zizahita zerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza hanyuma zizakine hagati ya zo.

Muri Basketball y’icyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B], hazakina amakipe atanu azakina ikimeze nk’irushanwa rito kuko zose zizahura hazabarwe iyagize amanota menshi abe ari yo yegukana igikombe.

Muri Volleyball y’icyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B], hari amatsinda abiri. Itsinda rya A harimo: Minisiteri y’Uburezi [Mineduc], Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo [Mifotra] na RHA. Itsinda rya B harimo: Minisiteri ya Siporo, NIDA na REB. Aha hazavamo amakipe abiri muri buri tsinda, azakine ½ ari na ho hazava ikipe ebyiri zizahurira ku mukino wa nyuma.

Icyiciro cy’abagore, hazakinwa imikino ya Basketball na Volleyball nk’ibisanzwe. Muri Basketball hari amakipe atanu azakina hagati ya yo, hazabarwe amanota kugira ngo hamenyekane ikipe ya mbere. Aha harimo: REG, UR, BNR, RSSB na RNP.

No muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore, ni ko bizagenda kuko amakipe arindwi yose azahura kugeza hamenyekanye ifite amanota menshi ikaza ari yo ya mbere. Aha harimo: REG, BNR, UR, RSSB, RNP, WASAC na RRA.

Mu cyiciro cy’Ibigo by’Abikorera, hazakinwa umupira w’amaguru na Basketball.

Mu mupira w’amaguru hazitabira amakipe atandatu arimo: Bralirwa, SKOL, BK, Equity Bank, Ubumwe Grande Hotel na BPR.  Aya makipe yose azahura hazarebwe ifite amanota menshi ihabwe igikombe.

Muri Basketball y’Ibigo by’Abikorera, hazitabira amakipe arindwi arimo: Bralirwa, HIS, Stecol, I&M Bank, BPR na Equity Bank.

Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2021/2022 mu mupira w’amaguru, yegukanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] mu bigo bya Leta bifite abakozi ijana kuzamura, mu gihe mu bigo bifite abakozi bari munsi y’ijana, Risa ari yo yacyegukanye.

RBC FC ibitse igikombe cya shampiyona ya 2021/2022
Abafana basigaye baza ku bwinshi kureba iyi mikino
Rwandair FC iri mu zikomeye mu marushanwa ya ARPST
Imikino y’umunsi wa mbere

UMUSEKE.RW