Sunrise yahagaritse Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, bwahagaritse by’agateganyo umutoza mukuru w’iyi kipe, Seninga Innocent n’umwungiriza we.

Seninga n’umwungiriza we Canavaro bahagaritswe

Ibi byemezo byafashwe nyuma yo gutsindwa na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare [Gologota].

Seninga yahagarikanywe n’umwungiriza we, Gilbert uzwi ku izina rya Canavaro.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bubicishije ku rubuga rwa WhatsApp rubahuza n’abakinnyi, bwabamenyesheje ko aba batoza bombi babaye bahagaritswe iminsi 15 by’abagateganyo.

Ibi birasobanura ko umukino Sunrise FC izakina na Gorilla FC mu gikombe cy’Amahoro mu ijonjora ry’ibanze itozwa na Mugabo Évaliste. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023 i Bugesera.

Mu gice kibanza cya shampiyona, Seninga yigeze gubwa gutsinda imikino itatu ku buryo iyo atayitsinda byanashobokaga ko yari kwerekwa umuryango, cyane ko byavugwaga ko mu rwambariro rwe atahuzaga na bamwe mu bakinnyi be.

Sunrise FC izatozwa n’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi

UMUSEKE.RW