Biciye kuri Iradukunda Eric ukinira ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, iyi kipe yegukanye irushanwa rya Triathlon ryaberega mu Karere ka Rubavu ryiswe “Rubavu National Championship.”
Ku wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare 2023 mu Karere ka Rubavu habereye irushanwa ritangaiza umwaka w’imikino muri Triathlon “Rubavu Triathlon National Championship 2023.
Ubusanzwe umukino wa Triathlon uba ukomatanyije imikino itatu, irimo Koga, Gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku Magare.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 18 mu bagabo ariko bari bagabanyije mu byiciro bibiri, abakuru [Men Elite] n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17.
Abasiganywe babanje Koga ku ntera ya metero 750 [M 75], bakurikizaho kunyoga igare ku bilometero 20 [KM 20], basoza basiganwa n’amaguru ku bilometero bitanu [KM 5].
Mu cyiciro cy’abakuru, Iradukunda Eric ni we wegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha isaha imwe n’iminota icyenda [1h09′], ku mwanya wa Kabiri haje Dusabe Claude wakoresheje isaha imwe, iminota icumi n’amasegonda 50 [1h10’50”], Ishimwe Hértier aza ku mwanya wa Gatatu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda icyenda [1h13’09”]. Aba bakinnnyi hose bakinira ikipe ya Cercle Sportif de Karongi.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17, Munyaneza ukinira ikipe ya Rubavu SC ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 17 [1h20’17”], Byiringiro Christian ukinira ikipe Cercle Sportif de Karongi, yaje ku mwanya wa Kabiri akoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 19 [1h22’19”], mu gihe Byamungu David ukinira Rubavu SC yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje isaha imwe, iminota 31 n’amasegonda 22 [1h31’22”].
Perezida w’ikipe ya SC de Karongi, Uwiringiyimana François yavuze ko kwegukana iri rushanwa ari igisobanuro cy’uko biyemeje guteza imbere umukin wa Triathlon muri aka Karere kandi biteguye kuzakomeza muri uyu mujyo.
Ati “Ni ibisanzwe. Ni ibintu bikomeza. Ni intego nka CS de Karongi twihaye yo guteza umukino wa Triathlon imbere. Nkurikije ukuntu twitegura, twitegura ku rwego mpuzamahanga. Abakinnyi bacu icyo turi kubategurira ni uguhangana ku rwego mpuzamahanga.”
- Advertisement -
Iradukunda Eric wegukanye iri rushanwa, avuga ko irushanwa ryagenze n’ubwo mu mazi harimo ibimeze nk’umuyaga ariko ahandi byagenze neza.
Uyu musore akomeza avuga ko kwegukana iri rushanwa, abikesha gukora imyitozo myiza no gushyigikirwa n’ubuyobozi bubaha ibisabwa byose.
Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Trithlon, yishimiye uko umwaka w’imikino 2022/2023 watangiye kandi buri kimwe cyagenze neza uko cyari cyateganyijwe.
Ati “Irushanwa ryagenze neza nk’uko twari twabiteganyije. Irushanwa iyo ribaye ntihagire impanuka iba, tuba twishimira ko byagenze neza. Ni Siporo igenda itera imbere. Urabona ko Siporo yacu irimo igenda neza.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu cyiciro cy’abagore hakirimo icyuho, cyane cyane iyo harimo umukino wo Koga ariko bagiye gushaka igisubizo biciye mu gukundisha abato uyu mukino.
Biteganyijwe ko irushanwa ritaha rizabera mu Karere ka Karongi tariki 18 Werurwe 2023.
UMUSEKE.RW