Marcelo yasubiye gukina iwabo

Nyuma yo guca mu makipe abiri gusa yo ku mugabane w’i Burayi,
Marcelo Vieira da Silva Júnior yahisemo kujya gusoreza ruhago ye iwabo mu gihugu cya Brésil.

Marcelo Vieira da Silva Júnior yasubiye gukina iwabo

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ubwo ikipe ya Fluminense FC yemezaga ko Marcelo ari umukinnyi mushya w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Uyu myugariro w’ibumoso w’imyaka 34, yakiniraga ikipe ya Olympiacos yo mu Bugereki.

Marcelo yagize ati “Aho naturutse.”

Marcelo yageze muri Real Madrid mu 2007, ayivamo mu 2022. Kuva mu 2006 yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Brésil kugeza mu 2018.

Muri uyu mwaka kandi, yajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’Isi cyabareye muri Canada.

Mu 2014 yajyanye na Brésil mu gikombe cy’Isi no mu 2018 arahamagarwa ariko agira imvune yatumye adakina imikino ya ¼ cy’irangiza aho bagombaga gukina n’u Bubiligi yanabasezereye ibatsinze ibitego 2-1.

Ari kumwe na Real Madrid, yegukanye ibikombe bibiri bya Uefa Super Coupe, bibiri bya Uefa Champions League na kimwe cya  Club World Cup.

Ubwo yasezeraga ku bafana ba Real Madrid
Marcelo yakiniraga Olympiacos yo mu Bugereki

UMUSEKE.RW

- Advertisement -