Volleyball: Igipolisi cy’u Rwanda cyasubiriye icy’u Burundi

Mu irushanwa rihuza Abapolisi bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, u Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino ubanza wa Volleyball.

U Rwanda rwongeye gutsinda u Burundi no muri Volleyball

Ni umukino wabereye muri BK Arena guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wari wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe y’u Rwanda yaserukiwe na Forefront Volleyball Club y’abagabo, ntabwo yigeze igorwa n’uyu mukino kuko yawutsinze amaseti 3-0 mu buryo bwihuse cyane, maze intsinzi yongera gutaha i Rwanda.

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri Shampiyona y’u Rwanda nka Akumuntu Kavaro Patrick ukinira Gisagara VC, Ntagengwa Olivier, Mahoro Ivan ukinira REG VC, Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson, Muvala Ronald, n’abandi.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-18, iya Kabiri ruyitsinda ku manota 25-20, mu gihe iya Gatatu rwayitsinze ku manota 25-22. Ni umukino utatindiye abari baje kwihera ijisho muri BK Arena.

Yari intsinzi ya Kabiri nyuma yo gutsinda u Burundi mu mupira w’amaguru, ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium.

Biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza ku munsi w’ejo guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro muri BK Arena. Kenya izakina n’u Burundi muri Volleyball, Uganda izakine na Tanzania muri Netball mu mukino uzaber kuri Club Rafiki i Nyamirambo guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Indi mikino izaba ni ugusiganwa ku maguru. Iyi izabera muri Stade ya Bugesera guhera Saa mbiri z’amanywa, mu gihe Iteramakofi bazakinira kuri Hilltop Hotel guhera Saa Tatu z’amanywa kugeza Saa tanu z’amanywa no guhera nanone Saa cyenda n’igice z’amanywa kugeza Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Iyi mikino igamije ubukangurambaga bwo kurwanya Ibyaha byambukiranya imipaka, u Rwanda rufite intego yo kuzegukana imidari myinshi ishoboka, cyane ko ruri mu rugo.

- Advertisement -

Ni ku nshuro ya Kane iyi mikino iba kuva uyu muryango washingwa mu 1998.

Abafana muri BK Arena bahageze kare
Ikipe ihagarariye Igipolisi cy’u Burundi
Ikipe ihagarariye Igipolisi cy’u Rwanda
Ikipe ya Volleyball y’u Rwanda ubwo yashimiraga abaje kuyishyigikira
Abanya-Kenya barebbye uyu mukino
Ntagengwa [4] ni izina rinini riri gukina iri rushanwa
Umukino wo nta bwo wagoye cyane u Rwanda
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari
Uyu yabaye ashyize Kiyovu ku ruhande aza gutanga umusanzu aha
Ni uku byari byifashe
Morale yari yose
Abapolisi bari baje gushyigikira bagenzi ba bo

UMUSEKE.RW