Ferwafa yatangiye guhugura abatoza b’amakipe y’abagore

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangiye guhura abatoza batoza mu mupira w’amaguru w’abagore mu byiciro byombi.

Ferwafa yatangiye abatoza amakipe y’abagore

Ferwafa ibicishije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yatangije aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi aba batoza n’abakiri mu kibuga ariko bateganya guhagarika gukina.

Bagize bati “Ferwafa yateguye amahugurwa (D licence) ku batoza b’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori (D1 & D2), abahoze bakina n’abagikina bifuza kuba abatoza mu gihe bazaba basoje gukina. Aya mahugurwa agamije kubaha ubumenyi bukenewe mu guteza imbere umupira w’amaguru wabagore mu Rwanda.”

Aya mahugurwa ari kubera muri Hilltop Hotel, ari gutangwa n’abarimo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa, Gérard Buscher, n’umwarimu w’abatoza akaba n’Umuyobozi w’ibya Tekinike mu ishuri rya Paris Saint-Germain ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda, Nyinawumuntu Grace.

Abagera kuri 30 ni bo bari guhurwa. Biteganyijwe ko azasozwa ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023.

Nyuma y’amasomo, abahugurwa bafata umwanya wo gushyira mu bikorwa inyigisho baba bahawe hagamijwe kumenya urwego bagezeho.

Mu mahugurwa bahabwa umwanya wo kujya inama
Barakina hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo bari guhugurirwa
Berekwa uko bagomba gutegura abakinnyi
Nyuma bajya ku kibuga gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Abatoza bari kongererwa ubumenyi

DTN, Gérard Buscher na Nyinawumuntu Grace [instructor] bari gutanga aya mahugurwa
UMUSEKE.RW