Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina umukino wa Shotokan mu Rwanda (ISKF), rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023. Abakitabiriye barimo abakarateka bakuru bafite umukandara w’umukara ndetse n’abatoza ba bo.
Abagera kuri 40 baturutse mu Gihugu mu makipe yose, ni bo bitabiriye iki gikorwa.
Batemberejwe mu bice bigize Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze Igihugu arimo uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Aba bibukijwe ko Siporo ari igikoresho cyakwifashishwa mu isana mitima ku bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Maitre Sinzi Tharcisse, yavuze ko Siporo Njyarugamba yabafashije kudaheranwa n’agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yongeyeho ko Siporo yafashe iya mbere mu kongera kunga Abanyarwanda.
Umuvugizi wa ISKF-Rwanda, Mbarushimana Eric Sensei, avuga ko nk’abakarateka bibumbiye muri iri shyirahamwe, basanga kubaka umuryango mwiza bisaba kwigira ku mateka yaranze Igihugu.
Ati “Kugira ngo ISKF-Rwanda itere imbere, ni uko twakubakira ku mateka y’Igihugu cyacu. Tukaba ari yo mpamvu twaje hano, aho twasobanuriwe amateka y’Igihugu cyacu mbere y’Ubukoroni.”
Yongeyeho ati “Nk’abakora Siporo, by’umwihariko Karate, natwe dukwiye gufata iya mbere mu kwamagana Ingengabitekerezo ye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbaraga zacu, ni ryo terambere ryacu.”
- Advertisement -
ISKF-Rwanda, ni Urugaga Mpuzamahanga ruteza imbere umukino wa Karate Shotokan. Nduwamungu Jean Marie Vianney, ni we uruhagarariye mu Gihugu.
Uru rugaga rufite abanyamuryango bagera kuri 300 bibumbiye mu makipe 12 aherereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
UMUSEKE.RW