Hasojwe irushanwa ryateguwe na Community Youth Football League

Irushanwa ry’abakiri bato ryateguwe n’Ihuriro ry’Amarerero yigisha umupira w’amaguru mu gice cy’i Nyamirambo, Community Youth Football Tournament, ryasojwe habonetsemo ibitego byinshi.

Future Generation Football Center yihariye ibihembo mu irushanwa rya Community Youth Football League

Ni irushanwa ryakinwe mu gihe cy’iminsi ine. Igice cya Mbere cy’irushanwa cyabaye tariki 20-21 Gicurasi 2023, imikino yindi ikinwa tariki 27-28 Gicurasi kuri Kigali Pelé Stadium.

Abana bagera kuri 600 ni bo baryitabiriye, ndetse haboneka ibitego 132 mu mikino 49. Bisobanuye ko abareba izamu bagerageje gutsinda ibitego byinshi.

Hakinnye amakipe yari yibumbiye mu byiciro by’abatarengeje imyaka 12,13 na 15. Imikino ibanza yakiniwe ku kibuga cya Tapis rouge.

Ni irushanwa ryateguwe biciye mu bufatanye bw’abatoza Amarerero yigisha umupira w’amaguru mu gice cy’i Nyamirambo n’abandi bake bashyigikiye Iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo nka Association Osoussa izwi nka Assoussa, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 12, ikipe ya Thousands Hill Football Academy ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa na Future Generation Football Center, Ejohazaza Football Center yabaye iya Gatatu na Rwanda Football Center yabaye iya Kane.

Mu batarenegeje imyaka 13, Future Generation Football Center yegukanye igikombe, Rwanda Football Center iza ku mwanya wa Kabiri, Peace Players Football Academy ibona umwanya wa Gatatu mu gihe Ejohazaza Football Center yaje ku mwanya wa Kane.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, Future Generation Football Center yaje imbere, Ejohazaza Football Center iba iya Kabiri, Thousands Hills Football Center iza ku mwanya wa Gatatu mu gihe Rwanda Football Center iza ku mwanya wa Kane.

Amarerero yaviriyemo mu majonjora, harimo Family Talent Football Center, Convenir Football Academy, Alpha Sports Football Center, Nyarugenge Football Center na Gorilla Football Academy.

- Advertisement -

Aganira na UMUSEKE, Mé Safari Ibrahim uri mu bateguye iri rushanwa akaba n’Umuyobozi wa Future Generation Football Center yitoreza muri Camp-Kigali, ahamya ko bishimira ko abana babashije gukina kandi bakanabona ibihembo.

Ati “Intego yacu yagezweho kuko icy’ingenzi ni uko umwana akina akagira imikino myinshi, kandi twabigezeho. Turishimira ko dusoje twarabonye abadutera inkunga yo gutanga ibihembo n’ubwo bidahagije.”

Yakomeje avuga ko mu mbogamizi bahuye na zo kandi zigaruka kenshi, ari ukubona aho abana bakinira mu buryo bworoshye kuko ibibuga bihari kenshi byiharirwa n’abakina nk’abatabigize umwuga.

Ati “Imbogamizi zo ntizabura. Ikibazo gikomeye ni ikibuga kuko umwanya wa cyo aba ari muto bitewe n’uko ikibuga cya Tapis rouge gikoreshwa n’abantu benshi. Mu by’ukuri ni yo mpamvu dusaba ko ikibuga gisubizwa abana kuko Amarerero y’i Nyamirambo amenshi akoresha icyo kibuga. Iyo gihuriweho rero n’abantu benshi, abana Babura umwanya.”

Mé Safari yakomeje avuga ko ashimira abagize uruhare kugira ngo abana babashe gukina harimo na Munyaneza Ashraf uzwi nka Kadubiri uyobora Community Youth Football League, wanageregeje gutanga ibikoresho bitandukanye birimo imipira yo gukina n’ibindi.

Iri huriro ry’Amarerero, rimaze imyaka icumi ritegura amarushanwa y’abana mu byiciro bitandukanye ndetse mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka bazategura andi marushanwa azamara amezi ane.

Future Generation Football Center U13 yahize izindi muri iki cyiciro
Abatoza bagiye bashimirwa ku kazi gakomeye bakoze
Abana bitwaye neza babihembewe
Abatoza bagiye bashimirwa ubwitange bagaragaje
Abana bagera kuri 600 ni bo bakinnye iri rushanwa
Thousands Hill Football Academy yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 12
Assoussa yashimiwe umusanzu itanga mu guteza imbere ruhago biciye mu bato
Abana bagiye bashimirwa
Uwatsinze ibitego byinshi yahembwe

UMUSEKE.RW