Imikino y’Igikombe cy’Amahoro yajyanywe mu Ntara y’Amajyepfo

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro, izakinirwa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Abanya-Huye bagiye kuryoherwa no kubona amakipe makuru mu Rwanda

Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, rigeze muri ½ mu mikino yo kwishyura izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 13 na 14 Gicurasi 2023 kuri Kigali Péle Stadium.

Mu rwego rwo kwegereza umupira w’amaguru abakunzi ba wo, Ferwafa yatangaje ko umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 3 Kamena 2023.

Ejo ku wa Gatandatu hateganyijwe umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na Mukura VS. Ku Cyumweru hateganyijwe uwo kwishyura uzahuza Kiyovu Sports na APR FC.

Ferwafa yemeje ko umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

UMUSEKE.RW