Agaciro Pre-Season Tournament: Gatoto na Green Team mu makipe umunani yageze muri ¼

Ikipe ya Gatoto FC na Grean Team z’umuntu umwe, zageze mu makipe umunani azakina ¼ mu irushanwa rizwi nk’Agaciro Pre-season Tournament rifasha abakinnyi bari mu biruhuko.

Gatoto FC na Gream Team FC za Desailly zageze mu makipe umunani ya mbere

N’ubwo irushanwa ryatangiwe n’amakipe 16, ubu hasigayemo umunani agomba guhurira muri ¼ cy’irangiza. Ni nyuma y’imikino isoza amatsinda yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023 kuri Stade Mumena nk’ibisanzwe.

Imikino ibiri yasoje iy’ayamatsinda, ni uwo ikipe ya Pogba Foundation yatsinzwemo na Football DNA FC ibitego 2-0, mu gihe Arsenal de Kigali FC yatsinze Revelation FC ibitego 3-2 ariko ntibyagira icyo biyimarira.

Imwe mu makipe yakunzwe na benshi bitewe n’umutoza wa yo, ni Gatoto FC itozwa n’umunyamakuru Biganiro Mucyo Antha ukorera RadioTV10. Iyi kipe yo yari yaramaze gukatisha itike yo kujya mu makipe umunani agomba gukina ¼ muri iri rushanwa.

Indi ni Grean Team FC na yo itozwa na Uwimana Jean d’Amour wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, Atraco FC na Jeunesse FC. Uyu kandi yanakiye ikipe y’Igihugu Amavubi. Ikipe atoza na yo yakunzwe na benshi ahanini bitewe n’umubano na benshi baba mu ruganda rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe itozwa na Antha n’itozwa na d’Amour zombi zashinzwe kandi ziyoborwa na Nzabonimana Jean Damascène uzwi nka Desailly. Uyu mugabo uzwiho kugira urukundo rwa ruhago, arirya akimara kugira ngo abakinira izi kipe zombi babashe kubona ibyo bakeneye byose.

Indi kipe yabonye abafana benshi muri iri rushanwa, ni Brésil&Friends FC yiganjemo abakinnyi bavuka mu Karere ka Rubavu. Iyi irimo amazina manini asanzwe azwi nka Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihadi, Ndayishimiye Thierry, Hategekimana Bonheur, Itangishaka Blaise n’abandi.

Ikipe umunani zose zizakina ¼ ni: Kicukiro FC, Gatoto FC, Grean Team FC, Football DNA FC, Brésil&Friends FC, Kabuga FC, Golden Generation FC na Revelation FC.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 izatangira ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023. Umukino wa Mbere uzahuza Golden Generation FC na Revelation FC Saa saba z’amanywa.  Undi mukino uzahuza Brésil&Friends FC na Green Team FC Saa cyenda Brésil&Friends FC.

- Advertisement -

Indi mikino ibiri izakinwa ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023. Gatoto FC izahura na Football DNA FC, undi uzahuze Kicukiro FC na Kabuga FC.

Ubusanzwe Agaciro Pre-season Tournament, ni irushanwa rikinwa nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda. Riba ririmo abasanzwe bagaragara muri izi shampiyona z’ibyiciro byombi ndetse n’abandi bakinnyi bashya baba bakeneye kwigaragaza ngo babone amakipe abaha akazi.

Ikipe ya Golden Generation FC ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize ubwo iri rushanwa ritegurwa na Munyeshyaka Makini ryakinwaga ku nshuro ya Mbere.

 

   Arsenal de Kigali FC yiganjemo abanyamahanga
Football DNA FC ikinamo abo ku Mumena
COVID FC yasekeje benshi kubera izina
Brésil&Friends FC ikinamo abavuka i Rubavu
Golden Generation FC
  Umutoza Golden Generation FC, Badru
Pogba Foundation FC yiganjemo abakina mu Cyiciro cya Mbere ariko ntiri mu munani za mbere
We Never Know FC na yo yasekeje benshi kubera izina
Munyeshyaka Makini [wambaye umupira usa icyatsi] ni we utegura iri rushanwa
Grean Team FC iri mu makipe umunani ya Mbere

UMUSEKE.RW